Kigali

Iranzi Jean Claude yahaye ubutumwa abakunzi ba Rayon Sports ku mukino wa APR FC

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 16 December 2019 Yasuwe: 3888

Umukinnyi mushya wa Rayon Sports,Iranzi Jean Claude, yatangaje ko bafite umutoza mwiza ndetse n’abakinnyi bagenzi be bari ku rwego rwo hejuru bityo abafana bakwiriye kubagirira icyizere ku mukino w’ishyiraniro bafitanye na APR FC ku wa Gatandatu w’iki Cyumweru.Nyuma yo kunyagira Mukura VS ibitego 5-1,Iranzi Jean Claude yabwiye abanyamakuru ko we na bagenzi be bahagaze neza by’umwihariko banafite umutoza mwiza ariyo mpamvu bafite icyizere cyo kwitwara neza imbere ya APR FC.

Yagize ati “Nanjye n’umukino ntegereje kandi numva nifuza kuzakoramo byinshi kugira ngo nereke abafana b’ikipe ya Rayon Sports ko uko bantekereza ko ngira ishyaka ari ukuri.APR FC n’ikipe namazemo imyaka,izi ubushobozi bwanjye kandi n’abayobozi banjye ba Rayon Sports bazi ubushobozi bwanjye na bagenzi banjye baguze.Ntekereza ko tuzatanga ibyo dufite kugira ngo duheshe amanota Rayon Sports.”

Iranzi Jean Claude ari mu bakinnyi bafite umwanya uhoraho muri Rayon Sports ndetse yitezwe na benshi kuri uyu mukino w’ishyiraniro azahuramo n’ikipe ya APR FC yabayemo imyaka myinshi ikamwirukana nyuma.

APR FC izakira Rayon Sports muri uyu mukino uzaba ku wa Gatandatu, mu gihe amakipe yombi atandukanywa n’amanota atatu gusa mbere y’uko ahura.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble BWIZA

    IRANZI courage kandi bonne chance.

    1 month ago

Inzindi nkuru

Umuvugizi w’abafana ba APR FC yahagaritswe kubera ubutumwa buserereza Rayon...

Umuvugizi w’abafana ba APR FC,Emile Kalinda, yahagaritswe kubera amagambo...
26 January 2020 Yasuwe: 8072 0

Maurizio utoza Juventus yahishuye igihe azasezerera ku kazi k’ubutoza

Umutaliyani utoza ikipe ya Juventus Maurizio Sarri w’imyaka 61 yahishuye ko...
26 January 2020 Yasuwe: 1302 0

LeBron James yaciye kuri Kobe Bryant ku rutonde rw’abatsinze amanota menshi...

Icyamamare Lebron James kivuka mu mujyi wa Akron muri Ohio cyaraye...
26 January 2020 Yasuwe: 1012 0

Mourinho yibasiye abayobozi be kubera umukinnyi bashaka kugurisha

Umutoza Jose Mourinho ntari gusiba mu binyamakuru kubera umwuka mubi uri...
26 January 2020 Yasuwe: 3484 0

APR FC yatangiye neza urugendo rwo kwisubiza igikombe cy’Intwari inyagira...

Ikipe ya APR FC yatangiye urugendo rwo kwisubiza igikombe cy’Intwari...
25 January 2020 Yasuwe: 3808 3

APR FC igiye gukina na Mukura VS idafite abakinnyi bayo batatu

Ikipe y’ingabo z’igihugu yasoje imyitozo ya nyuma yabereye ku kibuga...
25 January 2020 Yasuwe: 2432 0