Kigali

Areruya Joseph yahembwe nk’umukinnyi wahatanye cyane kurusha abandi,Team Rwanda iza ku isonga muri La Tropicale

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 27 January 2020 Yasuwe: 3222

Irushanwa rikomeye ry’amagare muri Africa La Tropicale Amissa Bongo ryashojwe ejo ku cyumweru ryegukanywe n’Umufaransa Jordan Lavasseur ukinira ikipe ya Natura4Ever-Roubaix-Lille Métropole.



Iri siganwa ryitiriwe Albertine Amissa Bongo wari umukobwa wa Perezida Omar Bongo – akaba umuvandimwe wa perezida Ali Bongo – Albertine yapfuye mu 1993 afite imyaka 29.

Ku rutonde rusange rw’uko irushanwa ryarangiye umunyarwanda uza hafi ni Uhiriwe Renus uri ku mwanya wa 16. Undi ni Mugisha Samuel wa 29 na Areruya Joseph wa 31 bose bakiniraga ikipe y’u Rwanda.

Icyatunguranye muri iri rushanwa ni uburyo Tesfazion Natnael umukinnyi wa Eritrea wari uyoboye mbere y’agace (etape) ka nyuma k’irushanwa yambuwe umwenda w’umuhondo ku isegonda rya nyuma.



Isengonga rimwe Natnael yarushaga uwari umukurikiye ni naryo bavanyemo, aba uwa kabiri inyuma ya Lavasseur amusize isegonda rimwe.

Ikipe zo mu Bufaransa, ikipe z’ibihugu bya Eritrea, Algeria, Angola, Japan na Africa y’Epfo ziri mu zitwaye neza muri iri rushanwa.

By’umwihariko ariko, ikipe y’u Rwanda niyo yabaye ikipe yarushije izindi kwitwara neza.

Ikipe y’u Rwanda yari igizwe n’abakinnyi batandatu, umwe yavuye mu irushanwa hakiri kare, babiri bavamo ku munsi wa gatandatu umwe yarwaye undi yaguye.

Abakinnyi batatu Areruya Joseph, Byiza Uhiriwe Rnus na Mugisha Samuel nibo bonyine basiganwe mu ntera ya nyuma.



Gusa ikipe yabo niyo muri rusange yirutse intera zose mu gihe gito, 67h06’26” yakurikiwe n’ikipe ya Eritrea yakoresheje 67h08’51”.

Umukinnyi Areruya Joseph niwe wahembwe nk’umukinnyi wahatanye cyane (most combative cyclist) kurusha abandi muri iri siganwa.

Nyuma y’iri siganwa riri ku rwego rwa 2.1, mu kwezi gutaha tariki 24 i Kigali hazatangira irushanwa rya Tour du Rwanda naryo ubu riri ku rwego rwa 2.1 rizaba ku nshuro ya 23.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Perezida wa Rayon Sports yasabye ikintu gikomeye Leta nyuma y’ubutumwa...

Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yashimiye Minisitiri wa siporo...
4 April 2020 Yasuwe: 3403 0

Cristiano Ronaldo agiye kuba umukinnyi wa mbere w’umupira w’amaguru ku isi...

Kabuhariwe Cristiano Ronaldo ukinira ikipe ya Juventus ari hafi gukora...
4 April 2020 Yasuwe: 2708 1

Imodoka nziza cyane Cristiano Ronaldo wishyize mu kato yaguze ku kayabo...

Cristiano Ronaldo, Rutahizamu wa Juventus kuri ubu wishyize mu kato mu rugo...
4 April 2020 Yasuwe: 3119 0

Umukinnyi wa Atletico Madrid yakomerekeje abafana ba Liverpool yita imbwa...

Umukinnyi wa Atletico Madrid witwa Marcos Llorente yakoze mu nkovu abakunzi...
4 April 2020 Yasuwe: 1678 0

Umunyezamu wa Chievo yahishuye ubugome yakorewe na Cristiano Ronaldo...

Uwahoze ari umunyezamu wa Chievo witwa Stefano Sorrentino yatangaje ko...
4 April 2020 Yasuwe: 3514 0

Hafashwe umwanzuro ku hazaza ha Premier League yahagaze kubera...

Mu nama yahuje abategura shampiyona ya Premier League, abafatanyabikorwa...
3 April 2020 Yasuwe: 2557 0