skol
fortebet

Jack Grealish yahuye n’uruva gusenya ubwo yari atangiye gutereta ikizungerezi ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe: Sunday 07, Mar 2021

Sponsored Ad

Umukinnyi ukina mu ikipe ya Aston Villa, Jack Grealish muri Premier League, yari atangiye guteretera kuri Instagram ikizungerezi cyamenyekanye mu marushanwa ya Love Island ariko yatunguwe nuko umuhungu bakundana ariwe wamusubije.

Sponsored Ad

Uyu mukinnyi wifuzwa n’amakipe menshi akomeye,yari atangiye gutereta umunyamideli witwa Natalia Zoppa w’imyaka 21 ariko yabwiwe ko yakererewe kuko asanzwe afite undi mukunzi.

Nkuko byamenyekanye,umukunzi w’uyu mukobwa witwa Hass Saleh yaje kumuhamagara amuha gasopo ngo atamuvire ku mukunzi ariko mu buryo bwiza.

Uyu Hass Saleh yatangaje ati “umukinnyi mwiza muri Premier League yashatse gutereta umukunzi wanjye.”

Ibi byatangiye mu cyumweru,Grealish w’imyaka 25 ubwo uyu mukinnyi yandikiraga uyu mukobwa kuri Instagram ariko ngo yaba we n’umukunzi we ntibabihaye agaciro gakomeye.

Uwahaye iyi nkuru The Sun yagize ati “Yaba Natalia n’umukunzi we nta wabihaye agaciro cyane.

Hass ntiyatunguwe nuko Grealish yatereta umukunzi we kuko ari mwiza ndetse atewe ishema nawe.”

Icyakora uyu musore yahamagaye Grealish baraganira kugira ngo atazamumutwara cyane ko abakobwa benshi bakunda abakinnyi bo muri Premier League.

Natalia utuye I Manchester, afite abantu ibihumbi 219 kuri Instagram ndetse yamenyekanye muri Mutarama umwaka ushize ubwo yari mu marushanwa ya Love Island akundwa cyane kuri TV.



Grealish yahawe gasopo ubwo yari atangiye gutereta Natalia

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa