skol
fortebet

Jordi Alba yaciye ibintu hirya no hino kubera akazi yahaye se umubyara

Yanditswe: Friday 15, Nov 2019

Sponsored Ad

Umukinnyi Jordi Alba w’imyaka 30 yaciye ibintu hirya no hino ku isi kubera ukuntu kugeza kuri iyi myaka yose atarabasha kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bituma se umubyara buri gitondo ariwe uhora amutwara mu modoka amuzanye ku kibuga.

Sponsored Ad

Jordi Alba yanze gushaka uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ndetse ngo nta nubwo yigeze anabigerageza ngo atsindwe nkuko byatangajwe na mugenzi we bakinana Gerrard Pique ubwo yasubuzaga ikinyamakuru La Resistencia cyari kimubajije uko Ansu Fati agera ku myitozo nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga afite akabasubiza ko azanwa n’ababyeyi be nka Alba.

Pique yagize ati “Papa niwe umutwara amuzanye mu myitozo buri gitondo.Jordi Alba ntarabasha kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ku myaka 30.Ntabwo ashaka gukora ikizamini ndetse nta nubwo ashaka kubigerageza ngo arebe.”

Jordi Alba wageze muri FC Barcelona muri 2012 avuye muri Valencia kuri miliyoni 14,n’umwe muri ba myugariro bakina ku ruhande rw’ibumoso w’umuhanga cyane kuko azi gutanga imipira myinshi ivamo ibitego ndetse mu minsi ishize yashimiwe na kabuhariwe Lionel Messi.

Alba amaze guhesha iyi kipe La Liga 5,UEFA Champions League 1 n’ibindi bikombe byinshi mu myaka 7 amaze I Catalonia.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa