skol
fortebet

Jose Mourinho yabwiye amagambo akomeye abakinnyi be yashinje kumwanga

Yanditswe: Wednesday 05, Dec 2018

Sponsored Ad

Umutoza wa Manchester United,Jose Mourinho yasabye abakinnyi be gukoa akazi kabo nkuko bikwiriye nubwo abizi neza ko badakunda imikinire ye ndetse bifuza ko yava muri iyi kipe.

Sponsored Ad

Mourinho yakoze amahano mu minsi 4 ishize ubwo yasangaga abakinnyi muri hoteli yarangiza akababwira ko nta bwitange bagira ndetse ashidikanya ku bunyamwuga bwabo byatumye bamwe barakara cyane.

Mourinho yasabye abakinnyi be kuba abanyamwuga

Ku munsi w’ejo nibwo,Mourinho uri kwitegura Arsenal iri joro yabwiye abanyamakuru ko abizi neza ko bamwe mu bakinnyi be batamwemera ariko bakwiriye gukora akazi kabo neza.

Yagize ati “Abakinnyi bahembwa neza kugira ngo babe abanyamwuga.Bivuze ko bagomba gukora imyitozo cyane bitanga,kwitara neza bijyanye n’akazi bakora ndetse no kubaha amamiliyoni y’abafana babakunda n’icyubahiro cy’ikipe.”

Mourinho yasabye abakinnyi be kuba abanyamwuga ndetse no kwitanga cyane kugira ngo batsinde Arsenal uyu munsi muri shampiyona.

Nyuma yo gutuka Pogba ko ari virus imunga Manchester United,abakinnyi bamwe bararakaye ndetse biravugwa ko hari abatagifite ubushake bwo kwitangira Mourinho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa