Kigali

Jose Mourinho yaciye ibintu kubera inyogosho ye idasanzwe

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 8 February 2020 Yasuwe: 6163

Umutoza Jose Mourinho uhorana udushya yaciye ibintu mu binyamakuru bitandukanye mu Bwongereza kubera ukuntu yiyogosheje umusatsi akawumaraho agasigarana uruhara.



Mourinho yagiye kwiyogoshesha kuri Salon yitwa barbers Haks Oscar arangije ashyira hanze amafoto bituma benshi bavuga ko yiyemeje gushakira hasi hejuru intsinzi cyane ko ngo iyo yiyogoshesheje akubita amakipe kakahava.

Ntabwo ari ubwa mbere Mourinho yikuyeho umusatsi wose ndetse ibinyamakuru bivuga ko iyo abikoze atsinda cyane.

Ubwo yari muri Chelsea mu mwaka w’imikino 2006-07,yariyogoshesheje bituma atsinda imikino 9 muri 11 yakinnye amaze kubikora.

Ubwo yari agarutse muri Chelsea mu mwaka w’imikino 2013-14,yiyogoshesheje umusatsi wose bituma atsinda imikino mu 10 yakinnye.

Tottenham izakina na Aston Villa kuwa 16 Gashyantare aho benshi biteze kureba koko niba kwikuzaho umusatsi wose kwa Mourinho bizamufasha akaza muri Big 4.

Mu mikino 19 Jose Mourinho amaze gutoza Tottenham,yatsinze 10,anganya 4 atsindwa 5.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Lionel Messi yatangaje icyo yakorera Cristiano Ronaldo baramutse...

Rutahizamu akaba na kapiteni wa FC Barcelona, Lionel Messi,yatangaje ko...
22 February 2020 Yasuwe: 5395 0

Rayon Sports yavuze igihe izatangariza umutoza mukuru wo gufatanya na...

Ikipe ya Rayon Sports imaze igihe kinini idafite umutoza mukuru yamaze...
22 February 2020 Yasuwe: 2745 0

Lionel Messi yatangaje amakipe amuteye ubwoba cyane muri UEFA Champions...

Kapiteni wa FC Barcelona,Lionel Messi wifuza guha iyi kipe igikombe cya...
21 February 2020 Yasuwe: 5646 0

Klopp yahaye igisubizo gitangaje umwana w’imyaka 10 wamwandikiye amusaba...

Umutoza wa Liverpool,Jurgen Klopp yakiriye ibaruwa itangaje y’umwana muto...
21 February 2020 Yasuwe: 5573 0

Urutonde ngarukakwezi FIFA rwasohotse ikipe y’igihugu cy’u Rwanda ’Amavubi’...

Urutonde ngarukakwezi rushyirwa hanze n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku...
21 February 2020 Yasuwe: 1192 0

Umutoza Tony wa Mukura VS yahaye rugari abanyarwandakazi bifuza gukundana...

Umutoza wa Mukura VS,Tony Hernandez waraye yujuje imyaka 39 yagiranye...
20 February 2020 Yasuwe: 8459 0