skol
fortebet

Jose Mourinho yagiriye inama ikomeye Zinedine Zidane uherutse kumutwara akazi

Yanditswe: Friday 15, Mar 2019

Sponsored Ad

Umutoza Jose Mourinho uri mu bushomeri yagiriye inama Zinedine Zidane uherutse kumutwara akazi mu ikipe ya Real Madrid ko akwiriye kwitonda akamenyakao kuri iyi nshuro agiye kubaka ndetse iyi kipe tameze nkuko yari imeze ayihabwa ku nshuro ya mbere.

Sponsored Ad

Jose Mourinho usigaye akora ubusesenguzi kuri TV ya Bein Sports yatangaje ko akazi ka Zidane kuri iyi nshuro kagiye kuba ndyankurye kuko agiye mu ikipe yasenyutse agiye kubaka bushya,bitandukanye n’uko yari imeze akiyigeramo.

Yagize ati “Abantu batekereza ko wasubiramo ibyo wakoze mbere.Bahora bashaka ibintu byinshi,niyo mpamvu umuntu ahora ku gitutu.Zodane yaherukaga gutoza ikipe imenyeranye,imaze imyaka ikinana ndetse yarahuye n’abatza benshi b’abahanga.Kuri iyi nshuro agiye kubaka ikipe.Akwiriye kwitonde kuko ubu agiye guhangana n’ibibazo bitandukanye.”

Mourinho yavuze ko nawe ubwo yasubiraga muri Chelsea yari afite inshingano nk’izo Zidane afite ubu zo kubaka ikipe ikomeye ariyo mpamvu mu mwaka wa mbere byamugoye gutwara ibikombe ariko bikarangira yongeye kwegukana shampiyona.

Mourinho niwe wavugwaga cyane ko ashobora gusimbura Santiago Solari mu ikipe ya Real Madrid,ariko byarangiye ari Zidane uhawe akazi ko kongera kubaka iyi kipe y’ubukombe.

Zidane aratoza umukinp we wa mbere kuri uyu wa Gatandatu,ubwo ikipe ya Real Madrid iraba yesurana na Celta Vigo muri La Liga.


Mourinho yagiriye inama Zidane yo kwitega ko azagorwa n’akazi yatangiye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa