skol
Kigali
startimes

Jose Mourinho yahaye impano itangaje umukinnyi we wahagaritse Riyad Mahrez

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 25 November 2020 Yasuwe: 6965

Umutoza wa Tottenham,Jose Mourinho,uzwiho kugira udukoryo twinshi,yahaye impano y’inyama yaguze akayabo k’ibihumbi 500 FRW myugariro Sergio Reguilon wamufashije kwitwara neza mu mukino baherutse gutsinda Manchester City ibitego 2-0.


Amakuru avuga ko myugariro Reguilon yahawe iyi mpano yaguzwe amapawundi 500 na Jose Mourinho kubera ko yabujije Riyad Mahrez kwitwara neza mu mukino wa shampiyona uheruka.

Ikipe ya Spurs yatsinze Manchester City ibitego 2-0 mu mukino wa shampiyona uheruka kuwa Gatandatu bituma iyi kipe ya Mourinho iyobora shampiyona y’Ubwongereza.

Ifoto Jose Mourinho yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram,igaragaza ari kumwe na Sergio Reguilon n’iyi mpano y’inyama nini cyane yamuguriye amushimira ko yitwaye neza muri uyu mukino utari woroshye.

Nyuma y’iyi foto.Mourinho yagize ati “Isezerano n’isezerano.Yatwaye amapawundi 500 ariko nasohoje isezerano.Yahise abimenyesha na Reguilon.

Iyi nyama umutoza yahaye Sergio Reguilon ngo n’igihembo yari yamusezeranyije igihe cyose yari kuba abujije Mahrez gukina umupira kandi koko yabigezeho kuko uyu munya Algeria yarinze ava mu kibuga ntawe uziko yakinnye.

Kubera ko Raheem Sterling yari afite ikibazo,Pep Guardiola yahaye umwanya Mahrez ngo amufashe gushaka ibitego ariko uyu munya Algeria yaramutengushye bikomeye,kuko yaziritswe na Reguilon wari ku kazi.

Tottenham yaherukaga kurangiza imikino 9 iri ku mwanya wa mbere muri Premier League mu mwaka wa 1985,aho kuwa Gatandatu yabigezeho itsinze City 2-0 bya Son Heung-Min na Giovani Lo Celso.

Mourinho akomeje gushimisha abafana kubera uburyo akomeje gukoresha imbuga nkoranyambaga ahishura ibibera inyuma y’ikibuga gusa ntabwo akunze korohera abakinnyi be igihe bitwaye nabi.

Mourinho ageze ikirenge mu cya Claudio Ranieri waguriye abakinnyi be pizza ubwo yatozaga Leicester City muri 2015-16,nyuma yo kwitwara neza mu mukino ntibinjizwe igitego.



Mourinho yaguriye inyama myugariro Reguilon kubera kwitwara neza kuri City

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

U Rwanda rwamenye ikipe bizahura muri ¼ cya CHAN 2020

Ikipe y’igihugu Amavubi izahura na Guinea yayoboye itsinda rya D mu mikino...
27 January 2021 Yasuwe: 5135 0

Real Madrid yatije Arsenal umukinnyi w’umuhanga wo kuziba icyuho cya Mesut...

Ikipe ya Arsenal yamaze gutangaza ko yamaze gutizwa umunya Norway, Martin...
27 January 2021 Yasuwe: 3776 0

Romelu Lukaku na Zlatan Ibrahimovic bashwanye bigera ubwo batukana ku...

Ba rutahizamu 2 bakinannye muri Manchester United, Romelu Lukaku na Zlatan...
27 January 2021 Yasuwe: 5070 0

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo nawe yinjiye mu bucuruzi [AMAFOTO]

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo witwa Georgina Rodriguez yashoye amafaranga...
27 January 2021 Yasuwe: 4695 0

Ibyishimo Sugira Ernest yahaye Abanyarwanda byatumye umuhanzikazi amusaba...

Rutahizamu Sugira Ernest usanzwe azwiho gukora ibitangaza mu ikipe y’igihugu...
27 January 2021 Yasuwe: 8098 2

Intsinzi y’Amavubi yatumye AbanyaKigali bava muri Guma mu rugo birara mu...

Abanyarwanda batuye mu mujyi wa Kigali bataherukaga gushimishwa...
27 January 2021 Yasuwe: 8622 0