Kigali

Jose Mourinho yanze akazi kagombaga kumuhesha akayabo katarahabwa undi mutoza ku isi

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 8 July 2019 Yasuwe: 3285

Umutoza uri mu bushomeri Jose Mourinho,yateye umugongo ubusabe bw’ikigugu cyo mu Bushinwa, Guangzhou Evergrande, cyifuzaga kumuha amasezerano yari kumuhesha akayabo ka miliyoni 88 z’amapawundi kugira ngo abatoze.



Mourinho yahawe amasezerano yari gutuma ahabwa amafaranga atarahabwa undi mutoza uwo ariwe wese ku isi n’ikipe ya Guangzhou Evergrande arayanga kubera ko ngo yumva agifite ubushobozi bwo gutoza amakipe akomeye I Burayi.

Mourinho watoje ibigugu birimo Chelsea, Real Madrid na Inter ari mu bushomeri nyuma yo kwirukanwa na Manchester United mu Ukuboza umwaka ushize.

Amakuru aravuga ko Guangzhou itozwa na Fabio Cannavaro,yifuza guha Jose Mourinho akayabo ka miliyoni 28 z’amapawundi nk’umushahara ku mwaka wongereyeho n’uduhimbazamusyi ariko uyu munya Portugal yateye umugongo aka kayabo.

Mourinho aherutse guhurira I London n’umuherwe wa Guangzhou witwa Xu Jiayin utunze amamiliyari y’amadolari muri Mata uyu mwaka,ariko ngo yamubwiye ko atari ku rwego rwo kujya gutoza mu Bushinwa.

Mu minsi ishize Mourinho yatangaje ko ashaka kongera gutoza amakipe akomeye ndetse ngo birashoboka ko yanatoza amakipe y’ibihugu.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Munyakazi Sadate yiyemeje kujyana mu nkiko umuyobozi wa SKOL wibasiye Rayon...

Umuyobozi wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yatangaje ko agiye kujyana mu...
20 February 2020 Yasuwe: 3679 4

Umuyobozi wa SKOL yibasiye bikomeye ikipe ya Rayon Sports bafitanye...

Umuyobozi w’uruganda rwa SKOL witwa Ivan Wulffaert yumvikanye avuga amagambo...
20 February 2020 Yasuwe: 3973 2

Jose Mourinho yatsindiwe mu rugo muri Champions League bituma atangaza...

Umutoza wa Tottenham,Jose Mourinho yitwaye nabi mu rugo mu mukino ubanza wa...
20 February 2020 Yasuwe: 2638 0

FERWAFA yahaye igihe ntarengwa Rayon Sports n’andi makipe adafite abatoza...

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda,FERWAFA ryamenyesheje amakipe yo...
19 February 2020 Yasuwe: 3955 0

FERWAFA yemereye Gicumbi FC kongera kwakirira imikino ku kibuga...

Ikipe ya Gicumbi FC yakomorewe na FERWAFA ihabwa uburenganzira bwo kongera...
19 February 2020 Yasuwe: 1063 0

Nemanja Matic yaciye ibintu kubera umugati wihariye yahaye umwana we ku...

Umukinnyi Nemanja Matic ukina hagati mu ikipe ya Manchester United...
19 February 2020 Yasuwe: 3169 0