skol
fortebet

Jose Mourinho yari agiye kurwana n’umwe mu bakinnyi atoza mu ikipe ya Tottenham

Yanditswe: Tuesday 21, Jan 2020

Sponsored Ad

Hashize igihe gito umutoza Jose Mourinho agizwe umutoza wa Tottenham ariko yatangiye kugirana ibibazo na bamwe mu bakinnyi be bakomeye aho kuri ubu yagaragaye ari gushyamirana na myugariro Danny Rose.

Sponsored Ad

Danny Rose yarakajwe cyane nuko Jose Mourinho yanze kumukinisha kuwa Gatandatu mu mukino wo Kuwa Gatandatu banganyije na Watford 0-0,bituma aza mu myitozo yo ku cyumweru yarakaye abaza uyu mutoza impamvu atamukoresheje kandi ari muzima.

Kuwa Gatanu ikipe ya Tottenham yatangaje ko uyu myugariro atameze neza kubera ikibazo cy’umugongo gusa ngo ibi n’ukubeshya kuko Rose yari ameze neza cyane.

Abari muri iyi myitozo batangaje ko ubwo Rose yajyaga kubaza Jose Mourinho impamvu atamukoresheje kandi ari muzima,uyu mutoza ngo yamusubije nabi birangira bateye induru hafi no kurwana.

Bamwe mu bakinnyi ba Tottenham barakajwe cyane n’imyitwarire ya Rose yatumye ikibazo cye na Mourinho gifata indi ntera.

Kuwa Mbere Rose yagarutse mu myitozo ariko ngo yashyizwe ku ruhande na Mourinho babanza kugirana ikiganiro cyihariye.

Jose Mourinho yavuze ko akeneye Rose mu ikipe ye gusa avuga ko impamvu atamukoresheje ku mukino wa Middlesbrough muri FA Cup ari uko yashakaga guha amahirwe abakinnyi batakinaga.

Rose w’imyaka 29 afite amasezerano azamugeza muri 2021 ariyo mpamvu benshi bakeka ko ashobora kwigendera vuba.


Mourinho yashyamiranye na Rose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa