skol
fortebet

Jose Mourinho yasingije Arsene Wenger barebanaga ay’ingwe muri Premier League

Yanditswe: Thursday 21, Mar 2019

Sponsored Ad

Umutoza Jose Mourinho watoje amakipe akomeye mu Bwongereza arimo Chelsea na Manchester United yavuze ko umutoza Arsene Wenger bagiranye amahari ubwo yatozaga Arsenal,yari inyangamugayo kandi yihangana.

Sponsored Ad

Umutoza Jose Mourinho uheruka kwirukanwa na Manchester United mu Ukuboza 2018,yabwiye Bein Sports ko yubaha cyane Wenger kubera ukuntu yamaze imyaka 22 mu ikipe imwe kandi muri ruhago hahora ibibazo.

Yagize ati “Ikintu kimwe mwibukiraho ni uko yari inyangamugayo.Mu mupira w’ubu ngubu biragoye ko umuntu yamara imyaka 10,15,20 mu ikipe imwe.Ni we wanyuma.Ntekereza ko nta mutoza uzongera kumara imyaka 10 mu ikipe imwe kuko igitutu kiba ari cyinshi,abakinnyi bamwe bagenda,ukora neza umwaka umwe undi ukaba mubi cyane.

Tuvuze ku byerekeye umupira w’amaguru,Wenger n’umutoza udakorwaho (invincible),Yatwaye Premier League adatsinzwe na rimwe,ibintu bizagorana kongera kubaho.”

Nubwo Wenger na Mourinho bahoraga bashwana,uyu munya Portugal yari yaramwigaruriye mu kibuga kuko mu nshuro 19 bahuye, yamutsinze 10 Wenger atsinda 2,izisigaye barazinganya.

Kuva Mourinho yagera mu Bwongereza muri 2004,ntiyigeze yumvikana na gato na Wenger, kuko yamututse ko ari kabuhariwe mu gutsindwa,ndetse mu Ukwakira 2014 ubwo Arsenal yari yasuye Chelsea ku kibuga Stamford Bridge aba bagabo bombi bakozanyije bakizwa n’umusifuzi wa kane.

Mourinho na Wenger batakibarizwa muri Premier League basuhuzanyaga gake ndetse nta n’umwe wigeraga yishimira guhura n’undi ariko birashoboka ko baba baraje kwiyunga nyuma.

Mourinho yatangaje ko mu mpeshyi azaba afite ikipe nshya yo gutoza nyuma yo kuva muri Manchester United nabi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa