skol
fortebet

Jose Mourinho yasuzuguye Real Madrid yamuhaye ibya mirenge ngo areke kwerekeza muri Tottenham

Yanditswe: Sunday 01, Dec 2019

Sponsored Ad

Amakuru aravuga ko ikipe ya Real Madrid yakoze ibishoboka byose kugira ngo ibuze umutoza Jose Mourinho kwerekeza muri Tottenham aho ngo yamuhaye miliyoni 12 z’amapawundi zo kuba ategereje ko bazirukana akamusimbura.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru The Sun cyatangaje ko ikipe ya Real Madrid yegereye Jose Mourinho imusaba kwanga akazi ka Tottenham agategereza ko bazirukana Zidane akamusimbura ndetse ngo yamuhaye akayabo ka miliyoni 12 zo kuba ategereje.

Umuyobozi wa Real Madrid,Florentino Perez ngo ntiyifuzaga kubona Mourinho yerekeza mu yindi kipe ariyo mpamvu yamuhaye akayabo kugira ngo namukenera azahite amubona.

Amakuru avuga ko Mourinho yashimye umushinga yahawe n’umuyobozi wa Tottenham Daniel Levy niko guhita yemera kuyerekezamo yanga ibi byifuzo bya Real Madrid.

Uretse Tottenham,Mourinho yifuzwaga n’amakipe arimo Borussia Dortmund, AC Milan,Lyon na Guangzhou Evergrande yo yari yemeye kumuhemba miliyoni 40 ku mwaka havuyemo imisoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa