skol
fortebet

Jose Mourinho yatangaje inama ikomeye aherutse kugirwa na Cristiano Ronaldo

Yanditswe: Wednesday 22, May 2019

Sponsored Ad

Umutoza Jose Mourinho yatangaje ko yigeze kuganira n’umukinnyi ukomeye benshi bemeje ko ari Cristiano Ronaldo amubwira ko agomba kwerekeza muri Juventus akayifasha kwegukana igikombe cya UEFA Champions League.

Sponsored Ad

Amakuru menshi aturuka mu Butaliyani aravuga ko Cristiano Ronaldo yasabye ubuyobozi bwa Juventus guha akazi mwene wabo Jose Mourinho kubera ubunararibonye afite mu irushanwa rya UEFA Champions League.

Ikinyamakuru Gazetta dello Sport cyo mu Butaliyani cyavuze kiti “impande 2 ziri gusunika kugira ngo Jose Mourinho atoze Juventus.umwe ni Jorge Mendes undi akaba Cristiano Ronaldo.”

Nyuma yo kumva aya makuru,Mourinho yahise asuka lisansi mu muriro,abwira Bein Sports ko yigeze kuganira n’umwe mu bakinnyi bakoranye amusaba ko yaza gutoza ikipe ya Juventus muri iyi mpeshyi.

Yagize ati “Umwe mu bakinnyi dufitanye umubano mwiza,yarambwiye ati “ugomba kuza kudutoza mu mpeshyi”ndamubwira nti “abantu baho ntibankunda”,arambwira ati “Nutsinda imikino 3 bazatangira kugukunda.”

Jose Mourinho ufite ubuhanga muri UEFA Champions League yatwaye kabiri,yatangaje ko mu mpeshyi yiteguye gutangira akazi mu ikipe ikomeye I Burayi.

Mourinho na Ronaldo nashyize hasi amakimbirane bigeze kugirana muri Real Madrid ndetse bashobora kongera gukorana mu mwaka w’imikino utaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa