skol
fortebet

Jose Mourinho yatsindiwe mu rugo muri Champions League bituma atangaza amagambo akomeye

Yanditswe: Thursday 20, Feb 2020

Sponsored Ad

Umutoza wa Tottenham,Jose Mourinho yitwaye nabi mu rugo mu mukino ubanza wa 1/16 cya UEFA Champions League ubwo yatsindwaga na RB Leipzig igitego 1-0 bituma avuga kowe n’abakinnyi be bameze nk’abasirikare bagiye ku rugamba bafite imbunda zitarimo amasasu.

Sponsored Ad

Tottenham yari imbere y’abakunzi bayo,yatsinzwe na RB Leipzig yo mu Budage igitego 1-0 cyatsinzwe ku munota wa 58 kuri penaliti na Timo Werner nyuma y’ikosa Ben Davies yakoreye kuri Konrad Laimer mu rubuga rw’amahina.

Jose Mourinho abajijwe icyabuze kugira ngo atsinde uyu mukino,yateranye amagambo n’umunyamakuru wa BT Sport witwa Des Kelly cyane wamubajije ibibazo byamukoze mu bwonko.

Mourinho yagize ati “Reka mbere umunyamakuri abakinnyi banjye mbabwire ko bakoze ibyo bashoboye. Lamela nta mwitozo n’umwe yakoze.Yavuye mu mvune ahita ahura n’abamwongerera ingufu ahita aza mu kibuga adukinira iminota irenga 20 muri Champions League.

Mu ikipe yacu dufite abasore beza batanga ibyo bafite byose.Reba ku rundi ruhande,bakinishije Schick na Werner na Nkuku.Nkuku ananiwe bazanye Forsberg. Schick ananiwe bazana Poulsen.Turi mu bihe bigoye.Bisa nko kujya mu rugamba dutwaye imbunda zitarimo amasasu.”

Mourinho yavuze ko kuba yarabuze abakinnyi be barimo Kane na Son aribyo byamukozeho gusa avuga ko nubwo batsinzwe igitego 1-0 mu rugo, bafite ubushobozi bwo kuzatsindira hanze bagakomeza muri ¼ .Mourinho yavuze ko yari gucika intege iyo birangira atsinzwe ibitego 10-1.

Mourinho yavuze ko ibihe arimo byaba bimeze nk’ibya FC Barcelona iramutse idafite Messi, Luis Suarez na Antoine Griezmann.

Mu wundi mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu,Atlanta yakiriye Valencia iyinyagira ibitego 4-1.Imikino yo kwishyura iteganyijwe mu byumweru 3 biri imbere.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa