Kigali

Jose Mourinho yavuze ikosa abakinnyi be bakoze bigatuma batsindwa na Manchester United

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 5 December 2019 Yasuwe: 2840

Umutoza wa Tottenham,Jose Mourinho yavuze ko impamvu ikomeye yatumye batsindwa na Manchester United ari uko abakinnyi be banze kumvira inama yari yabahaye mbere y’umukino.



Mourinho waraye atsinzwe arushwa na Manchester United,yavuze ko abakinnyi be batahaye agaciro uyu mukino ndetse hari inama yabagiriye ntibazikurikiza.

Yagize ati “Nagerageje kubabwira uburyo Manchester United yinjira mu mikino yakiriye harimo gutangira isatira,kwihuta,gusatira cyane,no guterwa imbaraga n’abafana.Iyo Manchester United igiye gukina imikino ikomeye bamwe bagira ngo biba bikomeye ariko iyi kipe iba ituje cyane.

Twari tuzi ibyo tugomba gukora ariko ku munota wa mbere w’igice cya kabiri twahise twinjizwa igitego.Manchester United irishimira aya manota kuko yari iyakwiriye.Dukwiriye kwigaya.”

Dele Alli yabwiye abanyamakuru ko bagenzi be basuzuguye Manchester United ndetse baza biyizeye cyane.

Rashford niwe watsindiye Manchester United ibitego 2-1 yatsinze Tottenham mu gihe iyi kipe yo mu mujyi wa London yatsindiwe impozamarira na Dele Alli uhagaze neza cyane muri iyi minsi.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umuvugizi w’abafana ba APR FC yahagaritswe kubera ubutumwa buserereza Rayon...

Umuvugizi w’abafana ba APR FC,Emile Kalinda, yahagaritswe kubera amagambo...
26 January 2020 Yasuwe: 8072 0

Maurizio utoza Juventus yahishuye igihe azasezerera ku kazi k’ubutoza

Umutaliyani utoza ikipe ya Juventus Maurizio Sarri w’imyaka 61 yahishuye ko...
26 January 2020 Yasuwe: 1302 0

LeBron James yaciye kuri Kobe Bryant ku rutonde rw’abatsinze amanota menshi...

Icyamamare Lebron James kivuka mu mujyi wa Akron muri Ohio cyaraye...
26 January 2020 Yasuwe: 1012 0

Mourinho yibasiye abayobozi be kubera umukinnyi bashaka kugurisha

Umutoza Jose Mourinho ntari gusiba mu binyamakuru kubera umwuka mubi uri...
26 January 2020 Yasuwe: 3484 0

APR FC yatangiye neza urugendo rwo kwisubiza igikombe cy’Intwari inyagira...

Ikipe ya APR FC yatangiye urugendo rwo kwisubiza igikombe cy’Intwari...
25 January 2020 Yasuwe: 3808 3

APR FC igiye gukina na Mukura VS idafite abakinnyi bayo batatu

Ikipe y’ingabo z’igihugu yasoje imyitozo ya nyuma yabereye ku kibuga...
25 January 2020 Yasuwe: 2432 0