skol
fortebet

Jose Mourinho yavuze kuri gahunda yo kuzana Zlatan Ibrahimovic muri Tottenham

Yanditswe: Tuesday 26, Nov 2019

Sponsored Ad

Hari hamaze iminsi amakuru yavugaga ko umutoza mushya wa Tottenham Hotspur,Jose Mourinho,yifuza kongera gukorana na kabuhariwe Zlatan Ibrahimovic bakoranye muri Manchester United gusa yabwiye abanyamakuru ko nta bwenge bwaba burimo kuzana uyu mukinnyi mu ikipe irimo Harry Kane.

Sponsored Ad

Jose Mourinho urakinira umukino wa mbere ku kibuga White Hartlane nk’umutoza wa Tottenham,yabwiye abanyamakuru ko Zlatan Ibrahimovic ari umukinnyi mwiza ndetse amukunda gusa yaba akoze ikosa rikomeye aramutse amuzanye mu ikipe irimo Harry Kane.

Yagize ati “Mfitanye umubano nawe [Zlatan],n’umukinnyi mwiza ariko nababwira ko nta mahirwe ahari.Dufite rutahizamu wa mbere mu Bwongereza.Nta bwenge bwaba burimo turamutse tumusinyishije kandi dufite Harry Kane.”

Kane usanzwe ari kapiteni wungirije wa Tottenham amaze gutsindira iyi kipe ibitego 175 aho ari ku mwanya wa 3 mu bamaze kuyitsindira byinshi.

Jose Mourinho uherutse gutangaza ko yakoze amakosa menshi atazongera gusubiramo,ntaratangira kugaragaza inyota yo gusinyisha abakinnyi bashya nkuko bisanzwe.

Mu kiganiro cya mbere yagiranye n’abanyamakuru,Mourinho yavuze ko uyu mwaka atakwizeza abakunzi ba Tottenham igikombe ariko ngo mu mwaka utaha azahatana muri Premier League.

Ubwo Zlatan Ibrahimovic yari muri Manchester United ya Jose Mourinho,yatsinze ibitego 29 mu mikino 53.Aba bombi baranakoranye mu ikipe ya Inter Milan mu mwaka wa 2008-2009.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa