skol
fortebet

Jose Mourinho yibasiye bikomeye Manchester United yamwirukanye nabi

Yanditswe: Monday 28, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza wa Tottenham,Jose Mourinho yarakajwe bikomeye n’ukuntu ikipe ye yishyuwe igitego ku munota wa nyuma biturutse kuri penaliti idasobanutse umusifuzi yahaye Newcastle bimufasha kwibasira ikipe yahozemo ya Manchester United.

Sponsored Ad

Mourinho yarakajwe n’iyi penaliti yatanzwe niko kuvuga ko Manchester United united yo isigaye inahabwa penaliti umukino warangiye.

Mourinho ntiyiyumvisha ukuntu ikipe ya Newcastle yahawe penaliti ku munota wa nyuma w’umukino ikamwishyura igitego kimwe yari yayitsinze ndetse anavuga ko bigoye gusobanura ukuntu Manchester United yahawe penaliti umukino warangiye.

Yagize ati “Ku ruhande rumwe amakipe amwe asigaye afite amahirwe yo gutsinda n’igihe umukino warangiye.”

Ibi Mourinho yabivuze nyuma y’aho Ole Gunnar Solskjaer amwibasiye akimara gutsinda Brighton ibitego 3-2 birimo penaliti yahawe n’umusifuzi yamaze gusifura ko umukino urangiye.

Ole yagize ati “Dukwiriye kwishimira ko Mourinho atari ahari ngo apime uburebure bw’amazamu.Ibitego byari kuba bike.”

Ole yibasiye Mourinho nyuma y’aho yakoze agashya mu mukino wa Europa League ahura na Shkendija aho yanze izamu avuga ko ari rigufi cyane.

Uyu Mourinho akimara kumva ko Ole yamwibasiye yagize ati “Ndabizi ko amazamu ari meza.Ndatekereza ko Ole yishimye ku munsi w’ejo ndetse yatunguwe n’ibyabaye ku ikipe ye bigatuma atera urwenya,ariko kuri we ingano y’izamu siyo y’ingenzi.”

Mourinho yavuze ko ikiba kiraje ishinga Ole ari urubuga rw’amahina ndetse ko adahawe penaliti atabasha gutsinda umukino.

Mourinho yongeye guca ibintu avuga ko yiteguye kurekura umukino wa Carabao Cup azahura na Chelsea FC ku munsi w’ejo kugira ngo yite kuwo azakina na Maccabi Haifa kuwa Kane muri Europa League.

Yagize ati “Nakifuje guhanganira Carabao ariko ntekereza ko bitanshobokera.Dufite umukino kuwa Kane nubwo utazaduha amafaranga nk’aya Champions League ariko kugera mu matsinda ya Europa League ni iby’ingenzi ku ikipe yacu.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa