skol
fortebet

Jose Mourinho yongeye gukora ibitangaza muri Champions League Real Madrid yiyerekana mu isura nshya

Yanditswe: Wednesday 27, Nov 2019

Sponsored Ad

Umutoza Jose Mourinho yatangiye kwereka abakunzi ba Tottenham ko ari umunyabigwi ubwo yatsindaga ibitego 4-2 ikipe ya Olympiacos yari yamutsinze ibitego 2-0 mu minota 20 ya mbere y’umukino mu gihe Real Madrid yongeye kwereka abakunzi bayo ko yagarutse mu ruhando rw’amakipe akomeye.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa kabiri nibwo hakinwaga umukino ubanziriza uwa nyuma [5] mu matsinda ya UEFA Champions League waranzwe n’udushya twinshi ndetse n’ibitangaza bitandukanye mu makipe.

Agashya kadasanzwe kabaye muri uyu mukino, n’aho abakinnyi ba Club Brugge bari bafite amakarita y’umuhondo bishyuye Galatasaray igitego yari yabatsinze ku munota wa nyuma umwe akuramo umupira undi yishimira igitego nabi bituma bahabwa amakarita atukura icyarimwe,ikipe isigarana abakinnyi 9 gusa.

Aya makipe yombi yo mu itsinda A,yabimburiye abandi gukina aho Galatasaray yafunguye amazamu ku munota wa 11 ku gitego cyatsinzwe na Adem Buyuk hanyuma ku munota wa nyuma cyishyurwa na Krepin Diatta wibagiwe ko afite ikarita y’umuhondo akuramo umupira we na mugenzi we Clinton Mata bahita bahabwa amakarita atukura bose.

Real Madrid yafatwaga na benshi ko itakiri ikipe ikomeye yatunguranye ikina umupira udasanzwe imbere ya PSG yari yagaruye abakinnyi bayo bakomeye barimo Neymar Jr na Kylian Mbappe.

Real Madrid itaherukaga kwiyereka abakunzi bayo mu mikino ya Champions League yakinnye umupira mwiza cyane yaherukaga ubwo yatwara UEFA Champions League muri 2018 nubwo ynganyije na PSG ibitego 2-2.

Igitego cya mbere cyatsinzwe na Karim Benzema ku munota wa 17 hanyuma aza gushyiramo n’icya kabiri ku munota wa 79.Ibi bitego 2-0 byatumye Real Madrid iva mu mukino PSG ihita ibyishyura byose ibifashijwemo na Kylian Mbappe ku munota wa 81 na Pablo Sarabia ku munota wa 83.

Muri uyu mukino naho habaye agashya kadasanzwe ubwo umusifuzi yahaga ikarita itukura umunyezamu Thibaut Courtois hanyuma VAR iramutabara nyuma yo gushinjwa gutegera mu rubuga rw’amahina Mauro Icardi.Real Madrid yarokotse na penaliti yakuweho na VAR kuri uyu munota wa 45.

Mu itsinda B ryaranzwe n’udushya twa Jose Mourinho wakiniraga mu rugo ku nshuro ye ya mbere agizwe umutoza aho yeretse ibirori bikomeye abafana ba Tottenham mu gihe Bayern Munich yakoreraga amateka kuri Crvena Zvezda iyinyagira ibitego 6-0.

Mourinho yatangiye nabi imbere ya Olympiacos kuko mu minota 20 ya mbere yari yamaze gutsindwa ibitego 2-0 n’abakinnyi barimo Youssef El Arabi ku munota wa 6 na Ruben Semedo ku munota wa 19.

Tottenham yagarutse mu mukino ku munota wa 45 ubwo Dele Alli yayiboneraga igitego mbere y’uko amakipe yombi ajya kuruhuka.

Mourinho yahaye ubutumwa bukomeye abakinnyi be bagaruka bariye amavubi basuka mu izamu rya Olympiacos ibitego karahava.

Ku munota wa 50,Tottenham yishyuye ku gitego cyiza cyane cyatsinzwe na Harry Kane abifashijwemo n’umwana utoragura imipira wakoze akazi keza cyane aho umupira warenze agahita ahereza Serge Aurier undi vuba na bwangu,anagira Lucas Moura wari wenyine ku ruhande arawuzamukana awuhindurira Harry Kane mu rubuga rw’amahina akora akazi.

Mourinho yishimiye iki gitego ajya gusuhuza uyu mwana urengura imipira wafashije ikipe ya Tottenham kugaruka mu mukino.

Tottenham yashyizemo igitego cya 3 ku munota wa 73 gitsinzwe na Serge Aurier ku ishoti rikomeye yateye yihengetse mu rubuga rw’amahina.Igitego cy’agashinguracumu cyatsinzwe na Harry Kane ku mutwe ku munota wa 77 ku mupira mwiza yahawe na Christian Eriksen wateye coup franc nziza.

Mourinho wagejeje Tottenham muri 1/16,yibajijweho na benshi kubera ukuntu yasimbuje ku munota wa 29 umukinnyi Eric Dier gusa yamusabye imbabazi nyuma avuga ko byatewe nuko atari mu mukino.

Ku rundi ruhande Bayern Munich yanyagiye Crvena Zvezda ibitego 6-0 birimo 4 byose bya Robert Lewandowski mu gihe ibindi byatsinzwe na Leon Goretzka na Colentin Tolisso.Lewandowski aba yatsinze ibitego 5 iyo igitego kindi yatsinze kitangwa wa 41.

Mu itsinda C,ikipe ya Atalanta yatsinze Dinamo Zagreb ibitego 2-0 hanyuma ikipe ya Manchester City yabonye itike ya 1/16 inganya na Shakhtar Donetsk ibitego 1-1.

Mu itsinda D,ikipe ya Juventus yatsindiye kuyobora itsinda nyuma yo gutsinda Atletico Madrid igitego 1-0 cyatsinzwe na Paulo Dybala ku gitego 1-0 ku munota wa 45 w’umukino.Bayer Leverkusen yatsindiye mu rugo ibitego 2-0 ikipe ya Lokomotiv Moscow.






Mourinho yashimiye umwana wafashije ikipe ye kubona igitego mu gihe Benzema akomeje kwigaragaza muri Real Madrid

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa