skol
fortebet

Jose Mourinho yongeye kwibasira Arsene Wenger wanze kumwandika mu gitabo yashyize hanze

Yanditswe: Monday 19, Oct 2020

Sponsored Ad

Umutoza wa Tottenham,Jose Mourinho,yatangaje ko atatunguwe n’uko mugenzi we Arsene Wenger wahoze atoza Arsenal atigeze amwandika mu gitabo cye kuko ngo atigeze amutsinda mu nshuro bahuye.

Sponsored Ad

Mu minsi ishize,umutoza Arsene Wenger wamaze imyaka 22 atoza Arsenal,yashyize hanze igitabo yise ’My Life in Red and White’ avuga ku buzima bwe bwose muri Arsenal n’abantu yahuye nabo gusa ntiyigeze avuga ku mutoza Jose Mourinho bashwanye kenshi ndetse hari n’ubwo bigeze gufatanira ku mukino.

Wenger w’imyaka 70 yavuze ku buzima bwe bwose muri Arsenal ariko ntiyigeze avuga n’ijambo na rimwe kuri Jose Mourinho w’imyaka 57 bateranye amagambo igihe kinini yaba mu binyamakuru ndetse no ku kibuga.

Wenger abajijwe impamvu atagize icyo amuvugaho,yagize ati “Ntabwo bimbabaza.Kwari ugushotorana kwahoragaho.Twari tumeze nk’abana b’inshuke njye nawe.Ariko byari mu bimugize.

Arabeshya twamutsinze kabiri.Ndetse twagiye tunganya kenshi.Nta nubwo ari wowe utsinda gusa ahubwo ugira uruhare mu ntsinzi.Umutoza aba ari hariya kugira ngo ashake ibyiza mu ikipe.”

Ubwo Mourinho yabazwaga impamvu akeka yatumye Wenger atamwandika mu gitabo cye,yasubije ati “Nuko atigeze antsinda.Ntabwo wakwandika igitabo ngo uvuge ko utigeze utsinda,wasanga ariyo mpamvu yanze kunyandika.Igitabo umuntu acyandika kugira ngo yishime,agire icyubahiro.Ndumva neza impamvu atigeze anyandika.”

Umutoza Wenger usigaye ashinzwe kuzamura umupira muri FIFA,yavuze abantu benshi mu gitabo cye barimo Ozil,Sir Alex Ferguson n’abandi bakinnyi yatoje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa