Kigali
dnd

Jules Ulimwengu ashobora kwerekeza mu ikipe ya APR FC aguzwe akayabo

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 22 July 2019 Yasuwe: 7589


Ikipe ya APR FC nyuma yuko ititwaye neza mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2019, ryaberaga mu Rwanda mu gihe yaritegerwejweho ibitangaza ndetse inahabwa amahirwe yo kuryegukana dore koi zo yegukanye zose zarizabereye hano mu Rwanda, abakunzi b’iyi kipe bagiye bahamya ko iyi kipe ifite ikibazo muri barutahizamu bayo.

Ernest Sugira ni umwe mubari bitezweho umusaruro nyuma yigihe kinini adakoza akarenge mu kibuga ntibyabashije kumworohera dore ko imvune yagize bigaragara ko iyi mvune yamaranye umwaka urenga yamuhungabanyije bikomeye.

Nyuma yo kubona ko Sugira nta bitangaza ashobora kuzakorera iyi kipe mu gutaha izamu, byatangiye guhwihwiswa ko irigushaka rutahizamu ushobora kuzafasha iyi kipe kuba yazasohokera igihugu yemye,dore ko uyu mwaka dusoje w’imikino wa 2018-2019 wose usa naho wayipfiriye ubusa,nta gikombe namba yabashije kwegukana byanatumye ifata umwanzuro ukakaye wo gusezerera abakinnyi bayo hafi ya bose abandi ikabatiza.

Jules Ulimwengu, rutahizamu wa Rayon Sports witwaye neza muri shampiyona ishize ,biravugwa ko ashobora kwerekeza muri APR FC vuba cyane akajya gufasha iyi kipe gushaka ibitego, bikaba bivugwa ko iyi kipe yemeye gutanga ibihumbi mirongo inani by’amadorari iyi kipe ya Rayon Sports ishaka kuri uyu mukinnyi wayo.

Abantu batandukanye bakaba bakomeje kwibaza niba iyi kipe izakomeza kwizirika kuri gahunda yiyemeje yo gukinisha abanyarwanda gusa,dore ko byakomeje kugaragara ko kuva yatangira kuyikoresha nta musaruro wihariye wamariye iyi kipe ndetse n’ikipe y’igihugu muri rusange.

Nkuko Radio 10 yabitangaje muri kino gitondo cyo kuwa mbere tariki 22,biravugwa ko Jules Ulimwengu azasohoka muri Rayon Sports, nayo igahita isinyisha undi rutahizamu ukomoka muri Mali wahoze ukinira iyi kipe.

APR FC niramuka isinyishije uyu mukinnyi araba abaye uwa gatanu werekeje muri APR FC avuye muri Rayon Sports mu mwaka umwe,ibintu bitigeze bibaho kuva aya makipe yombi yabaho.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble kane

    jule najya murAPR azarutwa na SAVIO

    July 2019
  • chat_bubble lulu

    ariko uziko koko APR izageraho ikagura n’izina rayon sport!!!!! kwifuza kugura ikipe yose !!! n’ubwambere nabyumva gewe. gusa biragara gara ko muri APR harimo ibibazo mumitoreze, ni kuki abakinnyi bose bagiyeyo abenshi basubira hasi???

    July 2019
  • chat_bubble Alpha

    Reka mbabwize ukuri Jules najya muri APR Sadate Araba atangiye kuduteza ibikona hakibona

    July 2019
  • chat_bubble Alpha

    Reka mbabwize ukuri Jules najya muri APR Sadate Araba atangiye kuduteza ibikona hakibona

    July 2019
  • chat_bubble Elise

    Rayon Sport na APR bari kugurana abakinnyi ahari da,ubu Rayon yaba yishingikirije iki koko

    July 2019
  • chat_bubble igihozo crane

    Jules aramutse agiye muri APR sadate yaba atsinzwe kare

    July 2019
  • chat_bubble igihozo crane

    Jules aramutse agiye muri APR sadate yaba atsinzwe kare

    July 2019
  • chat_bubble igihozo crane

    Jules aramutse agiye muri APR sadate yaba atsinzwe kare

    July 2019
  • chat_bubble igihozo crane

    Jules aramutse agiye muri APR sadate yaba atsinzwe kare

    July 2019
  • chat_bubble nepaphras1@gmail.com

    Basigaje no kugura izina6 haaaa Rayon-APR FC

    July 2019

Inzindi nkuru

Batshuayi amerewe nabi n’umugore yateye inda akamwima indezo y’umwana

Rutahizamu wa Chelsea FC,Mitchy Batshuayi yajyanwe mu nkiko n’uwahoze ari...
19 January 2020 Yasuwe: 1793 0

Mohamed Salah yishongoye kuri Manchester United yabatesheje...

Umunya Misiri Mohamed Salah ukina mu ikipe ya Liverpool yavuze ko ikipe ya...
19 January 2020 Yasuwe: 2871 0

APR FC y’abakinnyi 10 yananiwe gutsinda Etincelles FC bifasha Rayon Sports...

Igitego cya Etincelles FC ku munota wa nyuma cyatumye abafana n’abakinnyi ba...
18 January 2020 Yasuwe: 3678 0

Sefu yahishuye abatoza 3 adashobora kwibagirwa kandi azahora ashimira mu...

Niyonzima Olivier Sefu ukinira APR FC,avuga ko kuva yatangira ruhago hari...
18 January 2020 Yasuwe: 4055 0

Ally Niyonzima yahishuye impamvu yahisemo gusinyira ikipe ya Rayon Sports...

Umukinnyi wohagati mu kibuga Ally Niyonzima wari usanzwe akina muri Oman,...
17 January 2020 Yasuwe: 3374 0

Xavi yavuze impamvu yanze gutoza ikipe ya FC Barcelona

Umunyabigwi Xavi Hernandez wakiniye igihe kinini FC Barcelona akayihesha...
17 January 2020 Yasuwe: 3286 0