skol
fortebet

Jules Ulimwengu yahakanye ibyo kuva mu Rwanda atorotse n’icyo atazibagirwa muri Rayon Sports

Yanditswe: Wednesday 21, Oct 2020

Sponsored Ad

Rutahizamu Jules Ulimwengu wafashije Rayon Sports gutwara igikombe cya shampiyona cy’umwaka wa 2018/2019,yahishuye ko atavuye mu Rwanda atorotse nkuko bamwe babivuze ndetse ko yishimiye kuba agiye gukinira Gor Mahia.

Sponsored Ad

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE dukesha iyi nkuru, uyu mukinnyi watsinze ibitego 20 muri Shampiyona ya 2018/19, akarusha abandi ba rutahizamu mu Rwanda, yavuze ko ubwo yasubiraga iwabo atatorotse, ahubwo yagiye mu buryo bunyuze mu mucyo.

Ati “Si ukuri na gato, njye sinigeze nihisha ngo ntahe nyuze iy’ibusamo. Natambutse neza ndetse nsubirayo mu mahoro. Si ukuri rwose. Njye nta kibazo nari mfite cyo gusubira mu rugo, iyo mba mfitanye ikibazo n’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka bari kumfatira ku kibuga cy’indege kuko ari ho nanyuze mbere ngiye mu ikipe y’Igihugu, kandi nari navuye ku Rwego rw’Abinjira n’Abasohoka kuburana. Sinagiye n’indege, nagiye n’imodoka nziza, ndatambuka ndagenda.”

Ulimwengu wemeje ko hari ibiganiro yaherukaga kugirana na Sunrise FC, yavuze ko yashimishijwe no kugurwa na Gor Mahia ndetse by’umwihariko akaba azatozwa na Robertinho bakoranye muri Rayon Sports.

Ati “Byaranshimishije cyane kuba naraguzwe n’iyi kipe ikomeye kandi ishobora kugufasha kugera ku rundi rwego. Niteguye gukora cyane kugira ngo mbigeraho.”

“Byaranshimishije kandi kubona umutoza tuziranye aje hano, ni umutoza mwiza. Bizamfasha gukora neza kuko turaziranye kandi na we azi uko nshobora gukina.”

Uyu mukinnyi yavuze ko urwibutso afite ku bafana ba Rayon Sports ari uburyo bamuhaye amafaranga menshi nyuma yo gutsinda igitego ku mukino wabahuje na Police FC muri Gicurasi umwaka ushize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa