skol
fortebet

Jules Ulimwengu yavuze byinshi ku rugendo rwe muri Rayon Sports n’umukinnyi w’umunyarwanda akunda cyane

Yanditswe: Wednesday 20, Feb 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu mushya wa Rayon Sports watangiye kwigarurira abafana kubera ubuhanga bwo gutsinda ibitego afite,yavuze ko yaje muri Sunrise Fc ashaka ko yamubera ikiraro kimwerekeza mu ikipe ya Rayon Sports cyane ko ngo abizi neza ko ifasha benshi kwerekeza hanze.

Sponsored Ad

Ulimwengu yabwiye Radio Isango Star ko manager we Arnold yamubwiye ko agomba gutsinda ibitego byinshi kugira ngo abashe kubengukwa na Rayon Sports,ifite umwihariko wo gufasha abakinnyi kwerekeza hanze.

Ulimwengu ufite umubyeyi w’umurundi ndetse n’umunyarwanda yavuze ko yavutse mu mwaka wa 1999 ndetse yakinnye mu makipe akomeye arimo Vital’o na Lydia Ludic Academic mu Burundi.

Ulimwengu yavuze ko itandukaniro rya Sunrise FC na Rayon Sports ari uko muri iyi kipe y’I Nyagatare iyo winjiye mu rwambariro rwayo usanga abakinnyi bari guseka ndetse barangaye mu gihe muri Rayon Sports buri wese aba yitaye ku gutsinda.

Uyu rutahizamu w’Umurundi uyoboye abandi mu Rwanda n’ibitego 10 anganya na Nizeyimana Djuma wa Kiyovu Sports,yavuze ko intego ye muri Rayon Sports ari ugutsinda ibitego byinshi akayifasha kugera ku ntego zayo zo gutwara ibikombe ndetse akabona amahirwe yo kwerekeza hanze.

Jules Ulimwengu yavuze ko akunda cyane rutahizamu Kagere Meddie w’Umunyarwanda,ariyo mpamvu ku munsi w’ejo yatsinze igitego agahisha ijisho rimwe nkuko uyu rutahizamu asanzwe abigenza.

Ulimwengu yavuze ko akurikirana buri munsi Kagere Meddie ndetse yemeza ko mu ikipe y’igihugu y’u Burundi nta muntu wamwicaza ku ntebe y’abasimbura.

Umutoza wa Rayon Sports,Roberto Oliveira Goncalves do Carmo yavuze ko Jules Ulimwengu amaze kumukora ku mutima kubera umuvuduko afite ndetse n’ubuhanga bwo gutsinda aho yemeje ko nta kabuza azasimbura Bimenyimana Bonfils Caleb.

Jules Ulimwengu umaze gukinira Rayon Sports imikino 2 irimo uwa gicuti bahuye na AS Muhanga n’uwayihuje na Etincelles FC,yayibonyemo ibitego bituma benshi mu bafana bavuga ko ari umucunguzi mushya Rayon Sports yazanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa