skol
fortebet

Jurgen Klopp yatangaje umutoza yifuza ko yazamusimbura mu ikipe ya Liverpool

Yanditswe: Tuesday 24, Sep 2019

Sponsored Ad

Umutoza wa Liverpool,Jurgen Klopp udashaka kongera amasezerano,yatangaje ko yifuza kuzasimburwa n’umunyabigwi wakoze amateka muri iyi kipe Steven Gerrard kuri ubu utoza ikipe ya Rangers.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru Fourfourtwo gitangaza ko uyu Mudage Klopp yishimira akazi umunyabigwi Kenny Dalgrish yakoreye Liverpool ariko ngo arifuza ko Gerrard yazamusimbura ku mwanya wo gutoza ikipe ya Liverpool.

Klopp yagize ati “Mumbajije uwansimbura muri Liverpool navuga Stevie.Ndamufasha uko nshoboye.Iyo umuntu agusimbuye ku kazi,ntabwo aba ari ukubera abantu ahubwo ni uko uba utakigashoboye bihagije.Ndakuze bihagije ku buryo namenya ko nkora akazi neza.Ntabwo ndi intiti,ntabwo ntunganye,ariko nitangira ikipe 100 ku ijana.Niba bihagije ni byiza niba atari uko bimeze haba hari impamvu.”

Jurgen ufite amasezerano azamugeza mu mpeshyi ya 2020,yanze kuyongera bitewe nuko ngo ashobora kwerekeza mu ikipe ya Bayern Munich ndetse ngo ikirere cyo mu Bwongereza cyaramugoye.



Jurgen Klopp watowe nk’umutoza w’umwaka na FIFA,yavuze ko yifuza ko Gerrard yazamusimbura muri Liverpool

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa