skol
fortebet

Jurgen Klopp yateye intambwe ikomeye mu rugamba rwo gusinyisha Kylian Mbappe

Yanditswe: Sunday 26, Apr 2020

Sponsored Ad

Umutoza wa Liverpool,Jurgen Klopp yatangiye urugamba rwo gusinyisha rutahizamu wa PSG,Kylian Mbappe aho bivugwa ko yahamagaye kuri telefoni se w’uyu mukinnyi baganira kuri gahunda amufitiye niyemera ko bamusinyisha.

Sponsored Ad

Nubwo bivugwa ko Real Madrid ariyo ifite amahirwe menshi yo gusinyisha Mbappe,umutoza Klopp yanze kuva ku izima nawe, aho yafashe umwanzuro wo kuganira n’umubyeyi w’uyu mukinnyi kuri telefoni kugira ngo amwumvishe ko agomba kujya muri Liverpool.

Mu minsi ishize mbere y’uko Coronavirus ihagarika ubuzima bw’abatuye isi,amakuru yavugaga ko Mbappe yamaze kumvikana na Real Madrid kuzayerekezamo mu mpeshyi gusa kuri ubu na Klopp aracyafite icyizere cyo kumwegukana.

Uwitwa Jerome Rothen wakiniye PSG, Monaco na Rangers ndetse agakinana na Zinedine Zidane mu Bufaransa yavuze ko amakipe ashaka Mbappe akwiriye kubivamo kuko uyu musore ukiri muto yamaze kumvikana na Real Madrid.

Yagize ati “Amakuru nkura mu ikipe avuga ko ibiganiro byo kwerekeza muri Real Madrid kwa Mbappe byarangiye gusa kubera ibihe bibi turimo,kugera muri Real Madrid kwa Mbappe gushobora gusubikwa.”

Hamaze iminsi amakuru avuga ko umutoza Jurgen Klopp atagicana uwaka na Sadio Mane nyuma y’aho mu minsi ishize yavuze ko Virgil Van Dijk ariwe ukwiriye Ballon d’Or kumurusha kandi bose baritangiye Liverpool.

Amakuru avuga ko Zidane yifuza Mane ndetse uyu munya Senegal yamaze kwerekeza umutima we i Santiago Bernabeu mu mwaka w’imikino utaha.

Real Madrid yo muri Espagne ifite gahunda yo kwiyubaka bikomeye ubwo isoko rizaba rifunguye ariyo mpamvu yiyemeje kugurisha abakinnyi 6 bo mu ikipe ya mbere barimo Gareth Bale na James Rodriguez kugira ngo ikusanye miliyoni zirenga 100 z’amapawundi.

Iyi kipe ikina La Liga irashaka kurekura aba bakinnyi bayo 6 mu rwego rwo gukusanya amafaranga yo kuzashora ku isoko rizafungura mu minsi iri imbere.

Abakinnyi bivugwa ko bazagurishwa barimo Lucas Vazquez, Mariano Diaz, Alvaro Odriozola,Nacho Fernandez,Gareth Bale na James Rodriguez.

Ntabwo bizwi neza igihe isoko rizafungurirwa kubera ibibazo byatejwe na Coronavirus,gusa biravugwa ko igiciro cy’abakinnyi kizamanuka cyane bitewe nuko ubukungu bw’isi yose bwasubiye inyuma kubera iki cyorezo kimaze guhitana abarenga ibihumbi 100 ndetse abacyanduye bakaba bararenze miliyoni 2.

Real Madrid irashaka gukusanya nibura miliyoni 105 muri aba bakinnyi bose kugira ngo ibone uko igura Kylian Mbappe wa PSG yifuje kuva kera.

Ku rundi ruhande,Liverpool yatwaye UEFA Champions League iheruka ndetse uyu mwaka ikaba ifite amahirwe yo kwegukana shampiyona iheruka mu myaka 30 ishize,irifuza gukaza ubusatirizi kugira ngo ikomeze iyobore u Burayi.

Ntabwo aribwo bwa mbere Klopp avuzweho gushaka Mbappe kuko no mu ntangiriro z’uyu mwaka byavuzwe gusa ntibyashinga imizi mu binyamakuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa