skol
fortebet

Jurgen Klopp yavuze impamvu itangaje atasinyisha Zlatan Ibrahimovic muri Liverpool

Yanditswe: Friday 15, Nov 2019

Sponsored Ad

Umutoza wa Liverpool,Jurgen Klopp,yabwiye abanyamakuru ko ikipe ye yakwifuza gusinyisha umukinnyi w’umuhanga nka Zlatan Ibrahimovic ariko ngo ubu bitashoboka kubera ko yakiniye Manchester United.

Sponsored Ad

Jurgen Klopp yabajijwe ku makuru yavugaga ko Liverpool yifuza uyu munya Sweden udafite ikipe gusa yababwiye ko Zlatan ari umukinnyi mwiza Liverpool yakwifuza ariko ngo itamushaka kubera ko yakiniye Manchester United ndetse ngo atanashobora imikinire ye.

Klopp yagize ati “Iyo aza kuba atarakiniye Manchester United mbere twari kumusinyisha.Sinzi niba we ashaka kudukinira gusa dukina umukino mwiza ukomeye.Nubaha Zlatan Ibrahimovic.Nakunze uko yitwaye mu gihe cyose amaze mu mupira,imbaraga akoresha ndetse n’icyizere yigirira.Nizere ko atahagaritse gukina umupira kuko isi yose yamukumbura cyane.”

Kuwa Gatatu w’iki Cyumweru,nibwo Zlatan Ibrahimovic yatangaje ko yatandukanye burundu n’ikipe ya LA Galaxy yo muri Amerika aho yitatse bikomeye ko yafashe bugwate umupira w’amaguru muri iki gihugu ndetse abwira abafana ko bemerewe kwisubirira kureba Baseball kuko yagiye.

Umuyobozi wa LA Galaxy yabwiye abanyamakuru ko Zlatan w’imyaka 38 ashobora kwerekeza mu Butaliyani mu makipe nka ACMilan,Inter Milan cyangwa Napoli.

Mu mikino 58 yakiniye LA Galaxy,Zlatan yayitsindiye ibitego 53 ndetse atanga imipira ivamo ibitego isaga 17.


Klopp yasekeje abanyamakuru ubwo yababwiraga ko atagura Zlatan kubera ko yakiniye United

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa