skol
fortebet

Kagere Meddie ashobora kongera gukorana n’umutoza Milutin Sredojevic wamwambuye ibihumbi 100 by’amadolari

Yanditswe: Tuesday 03, Dec 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Zamalek yamaze kwirukana uwari umutoza wayo umunya Serbia Milutin Sredojevic bakunda kwita Micho, ariko amakuru aravuga ko ashobora kwerekeza mu ikipe ya Simba SC ikinamo umunyarwanda Kagere Meddie.

Sponsored Ad

Gukorana kwa Kagere Meddie na Micho bishobora kutaza byiza kuko mu minsi ishize uyu rutahizamu yavuze ko Mico yamutwaye miliyoni zisaga 100 FRW yagombaga guhabwa nka recrutement ubwo yamushakiraga ikipe muri Tunisia.

Amakuru ava mu Misiri avuga ko umuyobozi w’ikipe ya Zamalek, Mortada Mansour, yafashe icyemezo cyo gusezerera uyu mutoza kubera umusaruro utari mwiza by’umwihariko yababajwe no gutsindwa na TP Mazembe mu mukino ubanza w’amatsinda wa CAF Champions League ibitego 3-0 i Lubumbashi.

Micho biravugwa ko ashobora kwerekeza mu ikipe ya Simba SC yasezereye umubiligi Patrick Aussems mu cyumweru gishize.

Iyi kipe ikinamo umunyarwanda Meddie Kagere uvuga ko Micho yigeze kumwambura $100 000 ubwo yari avuye mu Rwanda akagurwa n’ikipe yo muri Tunisia muri 2012.

Milutin Micho yirukanwe atoje imikino 12 gusa mu ikipe ya Zamalek atsindamo imikino 7, anganya 1 indi mikino 4 arayitsindwa harimo n’umukino yatsindiwe ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’igihugu na Pyramids.


Micho ashobora kwerekeza muri Simba SC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa