skol
fortebet

Kakule Mugheni yasezeye ku bakunzi ba Rayon Sports nyuma yo kutumvikana n’abayobozi b’ikipe

Yanditswe: Saturday 06, Jun 2020

Sponsored Ad

Umukongomani Kakule Mugheni Fabrice yasezeye ku bakunzi ba Rayon Sports nyuma yokuganira n’ubuyobozi bukamubwira ko nta gahunda yo kumwongerera amasezerano ahubwo bagiye gukinisha abakiri bato.

Sponsored Ad

Nkuko yabinyujije mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze,Kakule Mugheni Fabrice yasezeye ku bakunzi ba Rayon Sports ndetse ababwira ko gutandukana nabo aricyo kintu kimugoye cyane.

Yagize ati “Rimwe na rimwe ntibiba byoroshye gutandukana n’inshuti.Sinavuga ko nsezeye ariko tuzabonana vuba,mu minsi mike,amezi make cyangwa imyaka.Ntabwo biba byoroshye gusezera ku muntu wagufashije mu bihe bigoye ariko ndatekereza ko aricyo gihe ngo dutandukane.Amahirwe masa.

Amakuru dukesha bamwe mu bavuganye na Kakule Mugheni Fabrice avuga ko yari afite ubushake bwo gukomezanya na Rayon Sports ariko ngo yaganiriye na Prezida Munyakazi Sadate amubwira ko bagiye gukinisha abana no kugabanya imishahara y’abakinnyi.

Uyu mukinnyi wo hagati ufite ubuhanga,amakuru avuga ko agiye gusubira iwabo aruhuke mu mutwe hanyuma atangire gushaka indi kipe azerekezamo umwaka utaha.

Uku gusezera kwa Mugheni kwatunguye benshi kuko mu minsi yashize yatangaje ko atatererana iyi kipe iri mu bibazo nkuko bamwe mu bakinnyi bayo babigenje.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Mugheni Kakule Fabrice yavuze ko nta gitekerezo afite cyo gusohoka muri Rayon Sports ikiri mu bibazo, ahubwo ko ategereje ubuyobozi bakaba baganira ku hazaza he muri iyi kipe.Amakuru avuga ko ashobora kujya muri AS Kigali cyangwa Kiyovu Sports.

Yagize ati ”Njye ubwanjye nzi ibibazo biri muri Rayon Sports. Gusa nk’undi mukinnyi wese ntegereje kureba aho ibi biri burangirire ariko ndagira ngo mare impungege abafana ba Rayon Sports. Njyewe ntaho nenda kujya ngo mbe nasiga Rayon Sports mu bibazo irimo, ndacyahari kandi ndi umukinnyi wa Rayon Sports uzaza wese akampa umurongo mwiza ikipe izagenderaho tuzaganira ariko ndacyahari”.

Kakule Mugheni wari ku musozo w’amasezerano ye mu ikipe ya Rayon Sports,byari byitezwe ko ariwe uba kapiteni w’iyi kipe nkuko byasabwaga n’abafana ariko birangiye yigendeye.Mu minsi ishize byavugwaga ko ashobora gutandukana n’iyi kipe akerekeza muri Young Africans yo muri Tanzania.

Mu Ukwakira 2018, nibwo Kakule Fabrice yageze muri Rayon Sports avuye muri Kiyovu Sport, akaba yari ayigarutsemo nyuma yuko nubundi yayikiniye imyaka ibiri, uhereye muri 2015. Akaba amaze gufasha Rayon Sports kwegukana ibikombe bitatu birimo n’icya shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2018-2019.

Ibitekerezo

  • Ntababwira ariko mubyukuri uyu muswa sadate aradushakira iki kuri equipe,twari ubukombe mumyaka ishize none igiye gusubira mubihe bibi,muzareba ukuntu champion izahita isubira inyuma kubera kwica equipe irusha abandi abafana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa