Kigali
dnd

Kapiteni wa Rayon Sports Rutanga Eric yagize icyo asaba abakunzi b’iyi Kipe kubakorera mu bihe bibi barimo

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 7 October 2019 Yasuwe: 2527

Kapiteni wa Rayon Sports, Rutanga Eric yasabye abakunzi ba Rayon Sports gukomezakubashyigikira no kutabatererana mu bihe bibi barimo kunyuramo kuko ari bwo babakeneye cyane kuruta igihe barimo batsinda.



Ntabwo mu ikipe ya Rayon Sports byifashe neza, ni nyuma y’uko imaze iminsi ititwara neza. Nyuma yo gutsindwa na AS Kigali ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Agaciro, yaraye inganyije na Gasogi United izamutse mu cyiciro cya mbere mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona umwaka w’imikino wa 2019-2020.

Uku kutitwara neza kwababaje abafana ba Rayon Sports ndetse bamwe batangira kuvuga ko bagiye guhagarika kujya kureba umukino wayo ku kibuga.

Kubura amanota 3 kuri uyu mukino, Rutanga yavuze ko babuze amahirwe kuko batanze byose bari bafite.

Yagize ati“twebwe tubona ku ruhande rwacu twatanze ibyo twari dufite, twakinnye ariko nkeka ko ari amahirwe twabuze, twahushije penaliti, amahirwe twayabonye menshi, twagiye duhusha muri make nkeka ko ari amahirwe twabuze.”

Yakomeje asaba abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports kubaba hafi muri ibi bihe bitari byiza bari kunyuramo, ngo kubatererana ntibyaba ari igitekerezo cyiza.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Batshuayi amerewe nabi n’umugore yateye inda akamwima indezo y’umwana

Rutahizamu wa Chelsea FC,Mitchy Batshuayi yajyanwe mu nkiko n’uwahoze ari...
19 January 2020 Yasuwe: 1531 0

Mohamed Salah yishongoye kuri Manchester United yabatesheje...

Umunya Misiri Mohamed Salah ukina mu ikipe ya Liverpool yavuze ko ikipe ya...
19 January 2020 Yasuwe: 2498 0

APR FC y’abakinnyi 10 yananiwe gutsinda Etincelles FC bifasha Rayon Sports...

Igitego cya Etincelles FC ku munota wa nyuma cyatumye abafana n’abakinnyi ba...
18 January 2020 Yasuwe: 3573 0

Sefu yahishuye abatoza 3 adashobora kwibagirwa kandi azahora ashimira mu...

Niyonzima Olivier Sefu ukinira APR FC,avuga ko kuva yatangira ruhago hari...
18 January 2020 Yasuwe: 3944 0

Ally Niyonzima yahishuye impamvu yahisemo gusinyira ikipe ya Rayon Sports...

Umukinnyi wohagati mu kibuga Ally Niyonzima wari usanzwe akina muri Oman,...
17 January 2020 Yasuwe: 3362 0

Xavi yavuze impamvu yanze gutoza ikipe ya FC Barcelona

Umunyabigwi Xavi Hernandez wakiniye igihe kinini FC Barcelona akayihesha...
17 January 2020 Yasuwe: 3270 0