skol
fortebet

Karekezi Olivier wari utegerejwe cyane n’abakunzi ba Kiyovu Sports yageze mu Rwanda

Yanditswe: Sunday 09, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza mushya wa Kiyovu Sports Olivier Karekezi yageze mu Rwanda kuri iki cyumweru tariki ya 09 Kanama 2020, nyuma yo gutinda mu Bubiligi kubera ko icyangombwa cyo yipimishirijeho Coronavirus cyari cyataye agaciro.

Sponsored Ad

Karekezi Olivier yahagurutse muri Suède ku wa Gatanu w’iki cyumweru yari yitezwe mu Rwanda ku wa Gatandatu ariko ntibyakunze kubera nyuma yo kugera mu Bubiligi, yamenye ko icyangombwa yipimishirijeho Coronavirus cyarangiye biba ngombwa ko ashaka ikindi.

Iki cyangombwa yaje kukibona bimufasha kugera I Kigali ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru aho agomba guhita ajya mu kato k’iminsi 2 muri The Mirror Hotel, hakarebwa niba nta cyorezo cya Coronavirus yazanye.

Mu kwezi gushize nibwo Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwemeje ko bwamaze kumvikana na Karekezi Olivier nk’umutoza mushya uzayitoza mu mwaka utaha w’imikino.

Karekezi w’imyaka 37, yakiniye APR FC mu Rwanda n’amakipe atandatu ku Mugabane w’u Burayi no muri Afurika. Afite Impamyabushobozi y’ubutoza itangwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Mugabane w’u Burayi “UEFA A Licence”.

Yatoje Rayon Sports hagati ya Nyakanga 2017 na Gashyantare 2018, aho yegukanye igikombe cy’irushanwa Agaciro Development Fund, akurikizaho icya Super Cup yatsindiyeho APR FC ibitego 2-0, mbere yo kwegukana Igikombe cy’Intwari.

Karekezi agiye gusanga Kiyovu Sports yariyubatse kuko yaguze abakinnyi barimo umunyezamu Kimenyi Yves wavuye muri Rayon Sports, Babuwa Samson wavuye muri Sunrise FC, Irambona Eric wavuye muri Rayon Sports na Ngendahimana Eric wavuye muri Police FC.

Hari kandi Bigirimana Abed wavuye mu Burundi ndetse na Ngandu Omar wakiniye APR FC na AS Kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa