skol
fortebet

Ibyo kwerekeza muri Bugesera FC kwa Karekezi Olivier byapfuye ku munota wa nyuma

Yanditswe: Sunday 10, Nov 2019

Sponsored Ad

Gahunda ya Bugesera FC yo kuzana umutoza Karekezi Olivier yapfuye ku munota wa kubera ko umwe mu bayobozi b’iyi kipe yanze ko uyu mugabo yasimbura Bisengimana Justin.

Sponsored Ad

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Funclub abitangaza,Karekezi Olivier wahoze atoza Rayon Sports yari yumvikanye na Bugesera FC ko agomba gusimbura Bisengimana Justin ariko ngo ku munota wa nyuma umwe mu bayobozi b’iyi kipe idahagaze neza bamubwiye ko bidashoboka.

Byari byitezwe ko Karekezi Olivier uzwi nka “Danger man” agombaga gutangira imirimo ye mu cyumweru gitaha ariko ngo Bugesera FC yaje kwisubiraho biturutse kuri umwe mu bayobozi bavuga rikijyana muri iyi kipe.

Iyi n’ inshuro ya gatatu Karekezi yanze kuza gutoza mu Rwanda, dore ko byari byanatangajwe ko ashobora guhabwa Police bikarangira ishyizwe mu maboko ya Haringingo Francis, mu gihe ngo yari n’umwe mu bashoboraga kungiriza Mashami Vincent mu ikipe y’igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa