Kigali
startimes

Karim Benzema ari mu mazi abira nyuma y’uko urukiko rutesheje agaciro ubujurire bwe ku mashusho y’urukozasoni yashyize hanze agaragaramo mugenzi we

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 10 December 2019 Yasuwe: 1779

Rutahizamu wa Real Madrid akaba n’umufaransa, Karim Mostafa Benzema, ashobora gufungwa nyuma y’uko kuri uyu wa mbere urukiko rukuru rusesa imanza mu bufaransa rutesheje agaciro ubujurire bwe ku mashusho y’urukozasoni yashyize hanze agaragaramo umukinnyi mugenzi we Mathieu Valbuena.



Benzema yatangiye gukurikiranwa mu 2015 ny’uko yashinjijwe gushyira hanze amashusho ya Mathieu Valbuena agaragaza ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina. Mathieu Valbuena ni umukinnyi w’ikipe ya Olympiacos mu Bugereki unakina mu ikipe y’igihugu y’u Bufaransa. Benzema yanahise ahagarikwa mu ikipe y’igihugu ku bwo gushyira ku karubanda mugenzi we.

Benzema yari yasabye urukiko ko rwatesha agaciro ibirego aregwa kuko ngo uburyo Polisi yakozemo iperereza budakurikije amategeko. Urukiko rukuru mu Bufaransa bwatesheje agaciro ubusabe bwa Benzema ruvuga ko ibyo Polisi yakoze yabikoze mu muco.

Urukiko rusesa imanza rwavuze ko rugiye kohereza idosiye ya Benzema mu bugenzacyaha rw’ i Versailles bakagena niba yoherezwa mu bushinjacyaha.

Kuva mu 2015 hafatwa umwanzuro wo kumukurikirana, Karim Benzema ntiyongeye guhamagarwa na Didier Claude Deschamps mu ikipe y’igihugu y’Abafaransa ibitse igikombe cy’isi cya 2018.

Karim Benzema wari umaze iminsi afite ibyiringiro by’uko yazahabwa imbabazo akaba yakina imikino yo gushaka itike ya Euro2020, yatunguwe no kumva Noel Le Graet, perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bufaransa avuga ko bitazabaho ko uyu mugabo w’imyaka 31 yahamagarwa mu ikipe y’igihugu kuko ibye n’ikipe y’igihugu byarangiye.

Mu nkuru dukesha DailMail, Karim Benzema na we yahise avuga ko mu gihe Abafaransa batakimushaka bamureka bakamuha amahoro akaba yajya gushaka ikindi gihugu yakinira.

Yagize ati “Ndabizi ko ari njye kandi nkaba njye ku giti cyanjye ko ari njye uzashyira akadomo ku mupira wanjye ku rwego mpuzamahanga. Niba mutekereza ko narangiye mundeke njye gukinira ikindi gihugu kandi nabyemererwa hanyuma tuzarebe”.

Karim Mostafa Benzema avuka muri Afurika ku babyeyi bo muri Algeria. Gusa yabuze amahirwe yo gukinira ikipe y’igihugu ya Algeria mu 2006 bityo abasesenguzi bakaba bahamya ko uyu mugabo ashobora kwakirwa akaba yakinira Algeria.

Gusa biragoye ko Karim Benzema yabona ibyangombwa bimwerera gukina muri Algeria. Itegeko rya FIFA ku bakiniye amakipe y’ibihugu rivuga ko “ Umukinnyi uwo ari we wese wakiniye igihugu runaka byaba igice gito cy’umukino cyangwa umukino wose, akaba yakinnye irushanwa rizwi cyangwa irindi rushanwa ryateguwe n’impuzamashyirahamwe runaka, ntabwo yemerewe gukinira ikindi gihugu”.

Ku rundi ruhande amategeko avuga ko mu gihe umukinnyi yagira ibibazo bidaturutse ku bwenegihugu bwite ndetse bikaba mu buryo bitamuturutseho, ashobora kwaka icyangombwa muri leta y’igihugu yakiniraga bityo akaba yajurira muri FIFA akaba yahabwa ubundi bweneguhugu yaba ubwo afiteho amateka cyangwa ahandi ashaka nk’uko bigaragara mu gingo ya 5 igika cya 2 ku birebana n’ubwenegihugu bw’abakinnyi mu gitabo cy’amategeko ya FIFA.

Muri rusange, Karim Benzema kugira ngo abone uburenganzira bwo gukinira Algeria azasaba guhindurirwa ubwenegihugu n’urupapuro rw’inzira (Pass Port) bitangwa na guverinoma y’u Bufaransa nyum akaba yatanga ubujurire muri FIFA.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Munyakazi Sadate yasubije KNC wareze Rayon Sports muri FERWAFA kubera...

Umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports,Munyakazi Sadate,yibukije Gasogi United ko...
10 July 2020 Yasuwe: 1150 0

Rayon Sports yasabye APR FC kongera kuyitiza Sugira Ernest

Ikipe ya Rayon Sports yashimye umusaruro Sugira Ernest yayihaye ariyo...
10 July 2020 Yasuwe: 511 0

Thierry Henry yapfukamye iminota 8:46 mbere y’umukino yibuka George Floyd...

Thierry Henry, umutoza w’ikipe ya Montreal Impact akaba n’icyamamare mu...
10 July 2020 Yasuwe: 1085 0

KNC yareze Rayon Sports muri FERWAFA ko ishaka kumutwarira umukinnyi...

Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United,Kakoza Nkuliza Charles (KNC),yandikiye...
9 July 2020 Yasuwe: 3528 0

Robin Van Persie yavuze abakinnyi 3 abona bakwiriye kuvamo uhabwa Ballon...

Uwahoze ari rutahizamu ukomeye muri Arsenal na Manchester United,Robin Van...
9 July 2020 Yasuwe: 2121 0

Gasogi United yahaye Kwizera Olivier iminsi 2 yo kuba yayisinyiye cyangwa...

Ikipe ya Gasogi Unitedyandikiye umunyezamu Kwizera Olivier ibaruwa imusaba...
8 July 2020 Yasuwe: 2119 0