skol
fortebet

Karim Benzema yerekanye imodoka zihenze cyane atunze yatanzeho akayabo [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 07, Jan 2021

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Real Madrid,Karim Benzema utunze imodoka nyinshi zihenze,yeretse abakunzi be ubwoko bwazo cyane ko ngo yaziguze akayabo k’asaga miliyari 6 FRW [£6M] zose uziteranyije.

Sponsored Ad

Benzema n’umwe mu bakinnyi bahembwa neza muri Real Madrid ariyo mpamvu amwe mu mafaranga akoreye ahita ayashora mu kugura imodoka zihenze kimwe n’abandi bakinnyi bagezeyo.

Uyu Mufaransa atunze imodoka zihenze zirimo Bugatti Chiron yaguze miliyoni 2.5 z’amapawundi na Bugatti Veyron itunze abantu bake ku isi yaguze £1.5M.

Izi modoka 2 yamurikiye abakunzi be ziri mu nshya aherutse kugura cyane ko ngo afite igaraje ryuzuye imodoka.

Uyu mugabo w’imyaka 33 atunze kandi Ferrari 458 Spider itunzwe n’abandi bakinnyi nka Mesut Ozil, Frank Lampard na Theo Walcott, Mercedes Benz-SLR , Rolls Royce Wraith, Lamborghini Gallardo,n’izindi modoka nyinshi zirimo za Audi zitandukanye yagiye ahabwa n’ikipe.

Bugatti Chiron aherutse kwerekana kuri Instagram,igenda umuvuduko w’ibirometero 261 ku isaha n’imodoka nziza cyane bidasanzwe kubera ubuhanga n’ikoranabuhanga ikoranwe.











Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa