skol
fortebet

Kevin de Bruyne yatangaje abakinnyi 3 ba Arsenal borohereje Manchester City akazi ko kuyitsinda

Yanditswe: Tuesday 17, Dec 2019

Sponsored Ad

Umukinnyi Kevin de Bruyne witwaye neza mu mukino ikipe ye ya Manchester City yatsinzemo Arsenal ibitego 3-0 ku Cyumweru gishize,yavuze ko Arsenal yahemukiwe n’abakinnyi b’imbere batigeraga bagaruka inyuma gufasha ba myugariro babo.

Sponsored Ad

Kevin de Bruyne yavuze ko we na bagenzi be byaboroheye kwinjira mu bwugarizi bwa Arsenal bwari ku rwego rwo hasi kubera ko ba rutahizamu 3 bayo batagarukaga gufasha bagenzi babo.

Yagize ati “Ba rutahizamu bane bigumiraga imbere uretse Martinelli wageragezaga kugaruka gake.Twabonaga umwanya uhagije mu kibuga cyose.”

De Bruyne yavuze ko bigorana gutsinda ikipe iyo iri kugarira icyarimwe by’umwihariko abakinnyi bakina imbere batakaza umupira bagahita bagaruka bihuta gufasha ubwugarizi.

Yagize ati “Ntekereza ko ba myugariro 6 gusa batashobora guhagarika ikipe kuko uturuka kuri buri ruhande rw’ikibuga.
{}

Abakinnyi 4 de Bruyne yavugaga ni Aubameyang, Mesut Ozil, Nicholas Pepe na Gabriel Martinelli bakinnye imbere ku cyumweru.

De Bruyne yavuze ko Martinelli ariwe wageragezaga kugaruka mu gihe abandi 3 bo bigumiraga imbere ndetse ngo bagaragaje ubushake buke bwo gufasha bagenzi babo.

Myugariro Bakary Sagna wahoze akinira Arsenal yavuze ko abakinnyi ba Arsenal kuri uyu mukino nta bushake bwo kwiruka bari bafite ariyo mpamvu batsinzwe ibitego 3-0 mu gice cya mbere.

Kevin de Bruyne watsinze ibitego 2 muri uyu mukino,yakabaye yaratsinze byinshi iyo Arsenal idatabarwa n’imitambiko y’izamu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa