skol
fortebet

Kimenyi Yves yatangaje ikintu kiri kumuryohera mu ikipe ya Rayon Sports

Yanditswe: Wednesday 10, Jul 2019

Sponsored Ad

Umunyezamu Kimenyi Yves utaratsindwa igitego mu mikino 2 amaze gukinira Rayon Sports muri CECAFA,yatangaje ko ari kuryoherwa n’umurindi w’abafana ba Rayon Sports bakomeje kumwereka urukundo mu kibuga.

Sponsored Ad

Uyu munyezamu ukomeje kwigarurira imitima y’aba Rayons,yabwiye ikinyaamakuru ISIMBI dukesha iyi nkuru ko icyanga cy’abafana ba Rayon Sports kiri kumuryohera, cyane ko ngo yabonye nta rindi tandukaniro riri hagati ya Rayon Sports na APR FC uretse bo.

Yagize ati “Ntabwo nanyuze mu makipe menshi, iyo namenyekaniyemo ni APR FC, navuga ko amakipe ari amwe wenda aho bitandukanira ni ku bafana, Rayon Sports ifite abafana benshi navuga ko ari ryo tandukaniro gusa."

Kimenyi Yves uherutse gusinyira Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2,yijeje abafana ba Rayon Sports ko we na bagenzi be biteguye gutanga ibyo bafite kugira ngo begukane CECAFA Kagame Cup.


Kimenyi yavuze ko itandukaniro rya Rayon Sports na APR FC ari abafana

Ibitekerezo

  • Uyumuhunguwacu tumirinyuma twiteguye kumushyigikira numurindi wacu komerezaho natwe ntituzagutenguha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa