skol
fortebet

Kimenyi Yves yatangaje izina yifuza ko abakunzi ba Rayon Sports bajya bamuhamagara

Yanditswe: Sunday 04, Aug 2019

Sponsored Ad

Umunyezamu mushya w’ikipe ya Rayon Sports,Kimenyi Yves yatangaje ko yifuza ko abakunzi b’iyi kipe batangira kujya bamwita “Umurayon w’ukuri” kubera ukuntu yakuze ayikunda ndetse na papa we akaba yarayikiniye.

Sponsored Ad

Uyu munyezamu uri mu beza mu Rwanda ndetse akaba ayoboye abandi mu ikipe y’igihugu Amavubi,yatangaje ko yifuza ko abafana ba Rayon Sports bajya bamuhamagara Umurayon w’ukuri kubera ko akunda iyi kipe cyane ndetse na papa we Hategekimana Dieudonné bitaga Ninja yayikiniye nka myugariro w’iburyo ubwo basezereraga Al Hilal yo muri Sudan ku bitego 4-1 kuwa 6 Werurwe 1994.

Yagize ati “Nitwa Kimenyi Yves cyangwa se ‘Umurayon w’ukuri’.Mbere y’uko nsinya amasezerano ashyize muri APR FC nifuzaga cyane kuza muri Rayon Sports.Kugeza ubu ngubu ndashimira Imana ko nyirimo kandi nyirimo neza.Sinabona byinshi byo kuvuga kuko ubu nageze mu babyeyi,mu bavandimwe banjye no muri bakuru banjye.

Kuva ku munsi wa mbere nitwa ko mbaye umukinnyi wa Rayon Sports nabonye byinshi bitandukanye.Mu myaka yose nari nkinye ntaho nacaga ngo babashe kumenya uretse mu kibuga ariko byibuza ndi no kugera mu isoko bakamenya.

Umuryango wa Rayon Sports sibwo bwa mbere nari ngujemo kuko njye nawuvukiyemo.Ndanezerewe cyane no kuba mpagaze imbere yanyu sinatekerezaga ko bizabaho.Nkuko nabivuze ndi Umurayon w’ukuri.’’

Ibi Kimenyi yaraye abitangarije mu birori byahuje abayobozi ba Rayon Sports, abatoza bayo, abakinnyi na bamwe mu bafana bayo mu muhango bise ‘Ijoro ry’umuganura, inkera y’imihigo’ waraye ubereye ku Kimironko.

Ibitekerezo

  • Ahawe ikaze mumuryango mugari wa Gikundiro, arisanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa