skol
fortebet

Kirasa Alain yagizwe umutoza wungirije w’ikipe y’igihugu Amavubi

Yanditswe: Friday 14, Feb 2020

Sponsored Ad

Umutoza wungirije w’ ikipe ya Rayon Sports,Kirasa Alain,yagizwe umutoza wungirije Mashami Vincent mu ikipe y’igihugu Amavubi aho bahawe amasezerano y’umwaka.

Sponsored Ad

Kirasa Alain wagiye agaragaza ubuhanga budasanzwe mu makipe yatoje,yagizwe umutoza wungirije mu Mavubi asimbuye Seninga Innocent.

Mashami,Kirasa na Sostene Habimana bagiye gufatanya gutegura ikipe y’igihugu Amavubi igomba kuzakina imikino ya CHAN izabera mu gihugu cya Cameroon muri Mata 2020.

Vincent Mashami yongerewe amasezerano y’umwaka yo gukomeza gutoza ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru,Amavubi,nyuma yo kurangiza amasezerano y’amezi 3 yari yahawemo ibizamini 3.

Kuri uyu wa 5 nibwo Vincent Mashami n’abungiriza be b aza kwerekwa itangazamakuru, akaba arahita anatangaza abakinnyi bazakina imikino ya gicuti 2 u Rwanda ruzahuramo na Congo Brazzaville na Cameroon mu kwitegura neza irushanwa rya CHAN ya 2020 rizabera muri Cameroon.Amavubi azamenya itsinda rya CHAN kuwa 17 Gashyantare 2020.

Kirasa yatoje amakipe arimo Heroes FC nyuma aba umwungiriza wa Cassa Mbungo André muri Kiyovu Sports mu mwaka w’imikino 2017/18.

Ubwo Cassa Mbungo yari amaze gutandukana na Kiyovu Sports mu Ukwakira 2018, Kirasa yasigaranye ikipe ayifasha kugera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro 2019, aho yatsinzwe na AS Kigali ibitego 2-1 mu gihe muri shampiyona yasoreje ku mwanya wa gatanu.

Muri Nyakanga umwaka ushize, nibwo Kirasa yagizwe Umutoza wungirije wa Rayon Sports mu gihe cy’umwaka umwe, afatanya n’abatoza bakuru barimo Robertinho utarahawe amasezerano; Umuyobozi wa Tekiniki, Kayiranga Baptiste watoje umukino wa Al-Hilal muri CAF Champions League na Javier Martinez Espinoza wahawe ikipe muri Nzeri, akirukanwa mu Ukuboza 2019.

Ibitekerezo

  • Bonne chance kuri KIRASA Alain ni umutoza mwiza kandi ufungutse mu mutwe.

    Bonne chance KIRASA Alain no muri Gikundiro ubikora neza cyane.

    Bonne chance KIRASA Alain no muri Gikundiro ubikora neza cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa