skol
fortebet

Kirasa Alain yatangaje igihano yahaye Commodore wari waraburiwe irengero

Yanditswe: Tuesday 07, Jan 2020

Sponsored Ad

Umutoza wa Rayon Sports,Kirasa Alain yatangaje ko yahisemo guhagarika umukinnyi wo hagati Olokwei Commodore waburiwe irengero nyuma y’umukino wa APR FC atitwayemo neza we na bagenzi be.

Sponsored Ad

Umutoza wa Rayon Sports,Kirasa wagaruye Mugheni mu mwanya we ubwo bakinaga na Gasogi united, yabwiye abanyamakuru ko Commodore yagarutse mu myitozo kuwa Gatanu w’icyumweru gishize ahitamo kumushyira ku ruhande amusaba kubanza kwegera ubuyobozi bagakemura.

Yagize ati“Commodore yaje turi gukora imyitozo ya nyuma kuwa Gatanu,ariko twamushyize ku ruhande ntiyakora tumubwira ko agomba kubanza gukemura ibibazo afitanye n’ubuyobozi byakemuka akabona kugaruka.”

Ibi kirasa yabitangaje nyuma y’umukino Rayon Sports yatsinzemo Gasogi United,igitego 1-0 cya Sugira Ernest ku munota wa 55.

Umunya Ghana,Olokwei Commodore, yageze muri Rayon Sports muri Nyakanga 2019 ayisinyira amasezerano y’imyaka 2.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa