skol
fortebet

Kiyovu Sports na AS Kigali zamaze gusaba umujyi wa Kigali ko wazihuza zikaba imwe

Yanditswe: Wednesday 19, Jun 2019

Sponsored Ad

Abayobozi b’amakipe 2 akomeye mu mujyi wa Kigali ariyo AS Kigali na Kiyovu Sports bamaze gusaba ubuyobozi bw’umujyi ko bazihuza zikaba imwe ndetse n’ibaruwa ibisaba yamaze kujya hanze.

Sponsored Ad

Nkuko iyi baruwa ibivuga,Kiyovu Sports niyo yafashe iya mbere isaba AS Kigali ko zihuza zigakora ikipe ikomeye hanyuma bakamenyesha umujyi wa Kigali ukabiha umugisha.

Iyi baruwa ndende umuyobozi wa Kiyovu Sports Kayumba Jean Pierre n’uwa AS Kigali witwa Pascal Kanyandekwe bandikiye umujyi wa Kigali,bawusabye ko washyigikira iki gitekerezo kuko ariwo muterankunga wa AS Kigali bakubaka ikipe ikomeye yatwara ibikombe mu Rwanda ndetse ikagera kure mu marushanwa mpuzamahanga.

Ntabwo umujyi wa Kigali nk’umuterankunga mukuru,urasubiza iyi baruwa ariko amakuru aravuga ko bishyira ko aya maipe yombi agiye kuba ikipe imwe izahabwa izina mu minsi iri imbere.

Kiyovu Sports yaterwaga inkunga n’akarere ka Nyarugenge ariko yajyaga ibura amikoro by hato na hato ariyo mpamvu yiyemeje kwihuza na AS Kigali bagakora ikipe imwe ibereye umujyi wa Kigali n’abafana.




Kiyovu Sports na AS Kigali zasabye Umujyi wa Kigali ko uzihuza zikaba ikipe imwe

Amafoto: IGIHE

Ibitekerezo

  • muramenye izina kiyovu sport ntirizaveho turabasabye.ndi umufana

    bazitwe kigali sport

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa