skol
fortebet

Kiyovu Sports nayo yahawe akayabo na AZAM Ltd yemera gukorana nayo imyaka 4

Yanditswe: Thursday 16, Jan 2020

Sponsored Ad

Ikibazo cy’amikoro mu ikipe ya Kiyovu Sports gishobora kuba kigiye kuba amateka kuko nayo yasinyanye amasezerano y’imikoranire n’ikigo cya AZAM cyemeye kuyishoramo akayabo ka miliyoni 132 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 4 bazakorana.

Sponsored Ad

Mu myaka ishize,Kiyovu yakunze guhura n’ibibazo by’amikoro bigatuma rimwe na rimwe itinda guhemba abakinnyi bayo ariko ubanza iki kibazo kigiye kuvugutirwa umuti urambye kuko bivugwa ko izahabwa miliyoni 132 z’amafaranga y’u Rwanda n’ikigo AZAM Ltd mu myaka 4 y’imikoranire , akaba angana na miliyoni 33 z’amafaranga y’u Rwanda buri mwaka, akangana na miliyoni 3.3 ku kwezi.

Aya mafaranga agiye kunganira andi bakuraga mu bafatanyabikorwa bakoranaga nka Aqua Rwanda n’akarere ka Nyarugenge gasanzwe ari umufatanyabikorwa mukuru w’iyi kipe.

Kuri uyu wa gatatu, AZAM Group na APR FC basinyanye amasezerano azatuma iyi kipe y’ingabo z’igihugu ihabwa miliyoni 228 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 4, angana na miliyoni 57 z’amafaranga y’u Rwanda ku mwaka, akaba 4,750,000 ku kwezi.

AZAM Group izajya yamamaza ibikorwa byayo ku myambaro y’aya makipe yombi mu gihe cy’imyaka 4 iri mbere, ikazajya inamamaza ku kibuga aho zakiniye, inahacuruze ibikorwa byayo bitandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa