skol
fortebet

Kiyovu Sports yageze ku mukino nyuma w’igikombe cy’Amahoro nyuma y’imyaka irenga 20 itahagera

Yanditswe: Sunday 30, Jun 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Kiyovu Sports yakoze amateka yo kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro yaherukagaho mu mwaka wa 1998 ubwo yasezereraga AS kigali ku kinyuranyo cy’ibitego yatsindiye hanze.

Sponsored Ad

Kiyovu Sports yatsinzwe na Police FC ibitego 4-2 mu mukino wo kwishyura mu gihe mu mukino ubanza yari yatsinze ibitego 2-0 biyifasha gukatisha itike iyerekeza ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka.

Police FC yari yagaruye Nsabimana Aimable na Mpozembizi Mohamed batakinnye umukino ubanza, yakoze ibishoboka byose ngo isezerere Kiyovu Sports ariko ntibyayikundira kuko ibitego yatsindiwe muri uyu mukino yari yakiriye byayibujije amahirwe.

Kiyovu Sports niyo yafunguye amazamu ku munota wa 3 w’umukino gitsinzwe na Habamahoro Vincent gihita cyshyurwa ku munota wa 15 na Songa Isaie wahise avunika asimburwa na Hakizimana Kevin.

Police FC yasabwaga gutsinda ibitego 3 kugira ngo ikomeze yakomeje gusatira byatumye mbere y’uko igice cya mbere kirangira yinjiza 2 byatsinzwe na Usabimana Olivier ku munota wa 31 n’uwa 36.

Mu gice cya Kabiri umutoza Kirasa Alain wa Kiyovu Sports yaje yasomye neza umukino bituma ku munota wa 64 rutahizamu Armel Ghislain ashyiramo igitego cya 2 cyaciye integer Police FC kuko yasabwaga ibitego 5-2.

Police FC yakomeje guhangana biyifasha kubona igitego cya kane ku munota wa 84 gitsinzwe na Ndayisaba Hamidou isigara ishaka igitego kimwe ngo ikomeze.

Ntabwo Police FC yatwaye igikombe cy’Amahoro 2015 yabashije kubona igitego cya 5 byatumye isezererwa mu mikino ya ½ cy’iki gikombe yifuzaga cyane.

Kiyovu Sports yaherukaga ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro mu mwaka wa1998, ubwo umuyobozi wayo yari afande Sekamana J. Damascene,usigaye ayobora FERWAFA. Kiyovu iheruka gutwara igikombe cy’igihugu mu 1985 itsinze Etincelles ku mukino wa nyuma ibitego 2-0.

Kiyovu Sports izahurira na AS Kigali ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro uzaba ku wa Kane tariki ya 4 Nyakanga mu gihe umwanya wa gatatu uzahuza Rayon Sports na Police FC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa