skol
fortebet

Kiyovu Sports yinjije akayabo mu mukino wa shampiyona yatsinzwemo na Rayon Sports

Yanditswe: Monday 02, Dec 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Kiyovu Sports yaraye yinjije akayabo k’amafaranga y’u Rwanda mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona baraye batsinzwemo na Rayon Sports igitego 1-0 cyabonetse ku munota wa nyuma gitsinzwe na Rutanga Eric.

Sponsored Ad

Kiyovu Sports yakiriye uyu mukino w’ishyiraniro watangiye saa kumi n’ebyiri,abafana batandukanye ku mpande zombi ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange baje ku bwinshi baje kureba aba bakeba b’ibihe byose.

Muri uyu mukino itike ya make yo kwinjira muri stade yari ibihumbi 2000 FRW,amafaranga yinjiye yose hamwe ni miliyoni zisaga 14 FRW.

Kiyovu Sports yatahaye akayabo ka miliyoni zisaga icyenda z’amafaranga y’u Rwanda,kompanyi yishyuza yahawe miliyoni 1 n’ibihumbi bisaga 700, gukodesha stade byishyurwa ibihumbi bisaga 940 mu gihe RRA yahawe ibihumbi bisaga 433 FRW.

Kiyovu Sports isigaye ikina neza cyane,yatunguwe no gutakaza amanota 3 ku munota wa nyuma nyuma ya coup franc ya Rutanga Eric.

Biravugwa ko Kiyovu Sports na Rayon Sports zahawe miliyoni 5 FW kubera ko bagize uruhare mu gutangiza ubukangurambaga bw’Urwego rw’Umuvunyi mu kurwanya ruswa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa