skol
fortebet

KMC ikomeje urugendo rwa Rayon Sports muri ¼ cya CECAFA Kagame Cup

Yanditswe: Saturday 13, Jul 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yatsinze imikino 2 ya mbere ya CECAFA Kagame Cup itinjijwe igitego,yatsinzwe umukino wa 3 na Kinondoni Municipal Council [KMC] igitego 1-0 bituma ihura n’ikipe ikomeye ya KCCA yabaye iya mbere mu itsinda B.

Sponsored Ad

Rayon Sports yari hasi uyu munsi,yatsinzwe na KMC igitego 1-0 cyatsinzwe na Hassan Kabunda ku munota wa 36 w’umukino nyuma y’aho abakinnyi ba Rayon Sports barangajwe n’igitego Jules Ulimwengu yatsinze yaraririye ihita iterwa Contre attack yavuyemo iki gitego.

Rayon Sports yari imbere y’abakunzi bayo,yananiwe kunganya kugira ngo iyobore itsinda A,binayifashe kuzahura na AZAM FC yoroshye ugereranyije n’iyi KCCA.

Rayon Sports yari yahinduye cyane ubusatirizi kuko Ciza Hussein na Iranzi babanzaga mu kibuga basimbuwe na Bizimana Yannick na Irakoze Saidi mu gihe Nizeyimana Mirafa yari yafashe umwanya wa Nshimiyimana Imran.

Rayon Sports ntiyitwaye neza muri uyu mukino nkuko byari bisanzwe ariyo mpamvu igomba guhura na KCCA yayoboye itsinda B n’amanota 7 kuwa Kabiri w’icyumweru gitaha.

Rayon Sports yasoje ku mwanya wa kabiri mu itsinda A muri iyi CECAFA Kagame Cup iri kubera mu Rwanda nyuma y’aho mu mukino wabanje,TP Mazembe yanyagiye Atlabara ibitego 6 biyihesha kuyobora iri tsinda kubera ibitego byinshi yazigamye.TP Mazembe yarangije inganya amanota 6 na Rayon Sports ariko iyirusha ibitego, izahura na AZAM FC muri 1/4.

Ibitekerezo

  • Hahhhhh, Ngo KCCA ikomeye kurusha Azam?
    Wowe icecekere uzaze kwihera ijisho match ikurikira.
    Ibyo APR yivugishaga Ngo aho guhira na TP Mazembe yahura na Rayon Ngaho Noneho nicakirane na TP nayo izayitsinde turebe.

    Iriya aba arimibare mu kibuga, ureba ninzira yakugeza Final ntabwo arugupfa kugenda uko wishakira, Buriya baba bateye imibare bahagitamo gutsindwa.

    iyi Rayon ntishobora kurenga 1/4 kuko deffance yayo ni cayi kbs

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa