skol
fortebet

KNC agiye gukuraho umuco wo gutanga igikombe kitaratangira gukinirwa

Yanditswe: Monday 07, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC), avuga ko bashaka guca umuco utari mwiza wamaze kwimikwa mu mupira wo mu Rwanda wo gutanga igikombe kitaratangira gukinirwa.

Sponsored Ad

KNC yabivuze nyuma yo gusinyisha Tuyisenge Hakim ‘Dieme’ wabaye umukinnyi wa 10 mushya Gasogi United iguze muri iyi mpeshyi.

Umuyobozi wa Gasogi United yavuze ko intego zabo mu mwaka utaha w’imikino utaha wa 2020/21 ari ugutwara igikombe no guhindura isura ya Shampiyona y’u Rwanda.

KNC ati “Ubundi ni nde wababeshye ko igikombe ari icya APR FC na Rayon Sports” Gasogi United yiteguye gutwara ikimbe byakwanga bakagikuraho indiba

Ati “Turizera igikombe, ni ibyo. Abatizera ni akazi kabo, kandi icyo twifuza twebwe ni uguhindura ihangana no guca umuco mubi mwebwe abanyamakuru mwimitse, murawamamaza, muwushyira mu mitwe y’abantu. Uwo muco mubi dushaka guca ni uwo gutanga igikombe mbere y’uko gikinirwa.”

KNC yashimangiye ko Gasogi United yiyemeje gutwara igikombe bitaba ibyo ikagikuraho indiba, abazagitwara bakakijyana nta ndiba gifite.

Ati “Ubundi ni nde wababeshye ko igikombe ari icya APR FC na Rayon Sports mbere y’uko iba? Ari ibyo twebwe ntabwo twaza gukina, twabireka mukajya mugiha abo mwakigeneye.”

“Ibi rero ni ubutumwa, nibihangane. Njye nababwiye ko nibiba ngombwa iki gikombe tuzakivanaho indiba, batware ikidafite indiba.”

Gasogi United imaze umwaka umwe muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, yabaye iya cyenda mu mwaka ushize w’imikino.

Kuva muri Gicurasi, iyi kipe izatozwa na Cassa Mbungo André, imaze kugura abakinnyi barimo: Iradukunda Bertrand wavuye muri Mukura Victory Sports, Beya Beya Hervé wavuye muri AS Maniema, Nzitonda Eric wavuye muri Gicumbi FC, Bugingo Hakim wakinaga muri Rwamagana City FC.

Yaguze kandi Nkunzimana Sadi wavuye muri Espoir FC, umunyezamu Mfashingabo Didier wa Etoile de l’Est, Umunye-Congo Bola Lobota Emmanuel, Mazimpaka André wakiniraga Rayon Sports, Iddy Museremu wavuye muri Le Messager Ngozi yo mu Burundi na Tuyisenge Hakim ‘Dieme’ wavuye muri Etincelles FC.

Ibitekerezo

  • Nkuri inyuma byose birashoboka courage

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa