skol
fortebet

KNC watangaje ko agiye guhanganira ibikombe na APR FC yavuze akayabo yashoye ku isoko

Yanditswe: Wednesday 23, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United,Kakoza Nkuriza Charles yatangaje ko uyu mwaka baguze abakinnyi bakomeye ndetse biteguye guhanganira igikombe n’ikipe ya APR FC yitwaye neza ku isoko ku buryo bugaragarira wese.

Sponsored Ad

KNC yavuze ko bamaze gukoresha arenga ibihumbi 80 000 by’amadolari mu kugura abakinnyi ndetse bazakoresha hafi 210 000 000 FRW muri uyu mwaka w’imikino.

Ku rundi ruhande,KNC yavuze ko uyu mwaka bazahanganira igikombe na APR FC yatwaye igikombe mu mwaka w’imikino ushize.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Nzeri 2020 nibwo ikipe ya Gasogi United yerekanye rutahizamu w’umurundi witwa Iddy Museremu wahize abandi mu gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona y’abarundi 2019-2020.

Uyu rutahizamu KNC yise “Intare y’akanwa Rwabwiga”yavuze ko yaje muri Gasogi United gutanga akazi gakomeye ndetse no kuyifasha kwegukana igikombe.

KNC avuga ko uyu rutahizamu watsinze ibitego 19 muri shampiyona y’Abarundi 2019-2020 ari umukinnyi uzatanga akazi mu Rwanda.

Ati“Ngira ngo abakurikira umupira bose baramuzi ko ari umukinnyi mwiza kuko ibikorwa bye by’imyaka ibiri yakoze birahari, avuye mu ikipe yatwaye igikombe (Le Messeger Ngozi FC). Sinavuga ngo twamuguze amafaranga angana gute ariko agaciro afite ubundi mbona tutanabona amafaranga twamuha ngo bihwane.

KNC avuga ko abakinnyi icumi Gasogi United yaguze bose bari ku rwego rwo guhanganira ibikombe na APR FC kuko ngo ari ikipe isa n’iyihariye ibikombe byose ariko ngo nka Gasogi United baje guhangana nayo igakuraho kuba APR iba imeze nk’iyikubita andi makipe nk’iyikubita kuri matela.

KNC avuga ko bafite gahunda yo gushaka igikombe ariyo mpamvu batarava ku isoko ndetse ngo umukinnyi mwiza wese babona bahita bamwongera mu ikipe.

KNC abajijwe k’uwari umuyobozi wa Rayon Sports,Munyakazi Sadate bakundaga guterana ubuse,yagize ati “Ndashimira Sadate nta kindi navuga, kandi ndizera ko azaguma muri Sports, mwifuriza n’ishya n’ihirwe mu bindi agiye kwerekezamo. Rayon Sports nizera ko izamusimbuza neza.”

KNC yavuze ko agiye gukora akantu k’ikinyejana kazavugwa mu gihugu hose kuva Bweyeye kugera za Rusumo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa