Kigali
dnd

KNC yahaye ubutumwa bukomeye abafana ba APR FC yamutsinze yiyushye akuya

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 8 December 2019 Yasuwe: 5994

Umunyemari Kakooza Nkuriza Charles washinze ikipe ya Gasogi United,yabwiye abanyamakuru ko kuba yatsinzwe na APR FC bigoranye ibitego 3-2, ari uko amahirwe atari ku ruhande rwe ndetse abwira abafana bayo ko kuba bishimiye bidasanzwe insinzi bigaragaza ko ikipe ye ikomeye.



Mu kiganiro n’abanyamakuru,perezida wa Gasogi United,KNC, utaripfana yavuze ko kuba abafana ba APR FC bishimiye cyane gutsinda iyi kipe ye ikizamuka, bigaragaza ko imaze kuba ubukombe.

Yagize ati “Urebye uko umukino wagendaga kuba batubonyemo ibi bitego n’ubwo habayemo udukosa ducye ku ruhande rwacu, navuga ko ari amahirwe cyane kuri bo kubona amanota 3 yose.

Wari umukino ukomeye cyane bitwaye neza mu gice cya mbere cy’umukino, igice cya 2 turahindura tuza turi hejuru tubatsinda ibitego 2 byiza, ariko imvune na Felix yadukozeho cyane kuko wabonaga ko n’ibitego babonye byaturukaga hariya yakinaga.

Ibi birerekana ko Gasogi United ari ikipe ikomeye cyane. Reba ukuntu abafana ba APR FC bishimye ukuntu bari kubyina ni ibyerekana ko aya manota abashimishije bikabije.”

KNC yabwiye amakipe ataramukuyeho amanota 3 mu gice kibanza cya shampiyona ishatse yaheba kuko mu mikino yo kwishyura azongeramo byibura abakinnyi 2 b’abanyamahanga bakora ikinyuranyo.

APR FC yafunguye amazamu ibifashijwemo na Danny Usengimana, yinjijwe ibitego 2 mu ntangiriro z’igice cya 2 bya Isaac Muganza,byayibijije icyuya kubyishyura, kugera mu minota 10 ya nyuma, ubwo Mugunga na Omborenga bayihaga insinzi.

Ifoto: Funclub.rw

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Maurice

    Knc yigize ibiki amakipe yose ngo nukuyatera u wobaaaaa yagiye amenya ko umwana ashya atavoma aga kipe kavutse ejo none ngoo

    1 month ago

Inzindi nkuru

Kylian Mbappe yatangaje ikintu atakwigana kuri Lionel Messi

Rutahizamu Mbappe wa PSG ufatwa na benshi ko ariwe ushobora kuzasimbura...
23 January 2020 Yasuwe: 568 0

Gasogi United na Heroes FC ntizizitabira igikombe cy’Amahoro uyu...

Ikipe ya Gasogi United na Heroes zazamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka...
22 January 2020 Yasuwe: 1832 0

Cristiano Ronaldo yavugishije benshi kubera ibyo yakoranye na...

Rutahizamu wa Juventus,Cristiano Ronaldo,yatumye benshi bacika ururondogoro...
22 January 2020 Yasuwe: 5281 0

Umumotari yafunzwe azira gutega umupolisi akamwambura imbunda...

Umumotari witwa John Njoroge ukomoka muri Kenya yaciye ibintu nyuma y...
22 January 2020 Yasuwe: 4379 0

Mohamed Salah yavuze ku bivugwa ko atumvikana na mugenzi we bakinana Sadio...

Umunya Misiri Mohamed Salah ukina mu ikipe ya Liverpool yavuze ko ibivugwa...
22 January 2020 Yasuwe: 2933 0

KNC yatangaje ibanga rikomeye umutoza Maso yamenye ku mukino wa Rayon...

Umushoramari akaba na nyiri ikipe ya Gasogi United yatangaje ko yafashe...
22 January 2020 Yasuwe: 4520 0