Kigali
startimes

KNC yamennye ibanga ry’ikipe ye ya Gasogi United

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 6 November 2019 Yasuwe: 4730

Perezida w’ikipe ya Gasogi United avuga ko kuba batsinze Sunrise FC byatewe no kwihangana bakirinda ibintu byo kurira n’ubwo bari bazi neza ko bagiye gukina igihe giteganyijwe kitaragera.


Sponsored Ad


Ubundi amategeko ateganya ko byibuze ikipe iba igomba gukina umukino hagati yawo n’uheruka harimo amasaha 48.

Gusa kuri Gasogi siko byagenze kuko nyuma yo gukina na Espoir ku munsi wo ku Cyumweru, kuwa Kabiri ikaba yaraye ikinnye na Sunrise mu mukino w’umunsi wa 8 baje gutsinda ibitego 4-2.

Perezida w’iyi kipe Kakooza Nkuriza Charles, yavuze ko birinze ibintu byo kurira kuko nta kintu na kimwe bifasha.

Yagize ati “mubyukuri ndishimye cyane, nta masaha 48 yarimo ariko twagombaga kugabanya ibintu byo kurira, amarira ntacyo afasha, nababwiye ko tugomba gukina kuko ni bato nta muntu urimo ngo imyaka iramubera imbogamizi, ndabyemera ko umukino ukomeye ariko ndabasaba ko mugaragaza ko nta mukino n’umwe mwatsinzwe ahubwo ari mwe mwitsinze.”

Yakomeje avuga ko imikino yose batsinzwe ari abakinnyi ubwabo batsinze nta kipe yabantsinze ibarusha.

Yemeje ko nta kipe n’imwe igomba kubatsindira ku kibuga cya Regional ndetse ko yamaze kubwira abakinnyi ko bagomba kuba indwanyi nkawe.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abayobozi ba Kiyovu Sports bashyize barumvikana nyuma y’iminsi mu...

Inama yaraye ihuje abagize nyobozi ya Kiyovu Sports yaraye igeze ku...
5 August 2020 Yasuwe: 681 2

Wayne Rooney yashinje Sir Alex Ferguson kubatsindisha ku mikino 2 ya nyuma...

Rutahizamu Wayne Rooney wamenyekanye cyane mu ikipe ya Manchester United...
4 August 2020 Yasuwe: 1897 0

Umugore wa Didier Drogba yatangaje amwe mu mabanga y’urugo rwabo

Umugore wa Didier Drogba witwa Lalla Diakité,ukomoka mu gihugu cya Mali mu...
4 August 2020 Yasuwe: 4652 0

Iker Casillas yasezeye ku mupira w’amaguru yubatsemo amateka...

Umunyezamu w’umunyabigwi,Iker Casillas Fernández wakoze amateka mu ikipe ya...
4 August 2020 Yasuwe: 977 0

Karekezi Olivier avuga ko atazaza gutoza Kiyovu Sports ikirimo umwuka...

Umutoza mushya wa Kiyovu Sports,Karekezi Olivier,yatangaje ko nubwo afite...
4 August 2020 Yasuwe: 1569 0

Danny Rose wa Tottenham arambiwe kubazwa n’abapolisi niba imodoka ye atari...

Danny Rose, myugariro w’ikipe ya Tottenham Hotspur yo muri Premier League...
4 August 2020 Yasuwe: 2817 0