skol
fortebet

KNC yarakajwe n’imyitwarire mibi y’umunyezamu we ahita amuhagarika mu ikipe [Yavuguruwe]

Yanditswe: Monday 04, Nov 2019

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi united,Kakooza Nkuriza Charles [KNC] yababajwe n’imyitwarire y’umunyezamu w’ikipe ye Isingizwe Patrick wakoze amakosa 2 akomeye yavuyemo ibitego 2 muri 3-2 baraye batsinzwe n’ikipe ya Espoir FC.

Sponsored Ad

Uyu Isingizwe arashinjwa na bamwe mu bafana n’abakunzi ba Gasogi United kuba yariye ruswa bigatuma atanga ibi bitego 2 bidasobanutse byatumye Gasogi United yahagamye amakipe akomeye arimo Rayon Sports na Police FC itsindwa.

Nyuma y’uyu mukino KNC yavuze ko atazi neza ikibazo Patrick Isingizwe yagize cyatumye atanga ibitego 2 yatsinzwe mu buryo budasobanutse,aho ngo nk’ubuyobozi bagomba kugira icyo bakora mu maguru mashya,KNC kandi ati imyitwarire y’umuzamu nk’uriya ntitwayihanganira hagomba kugira igikorwa.

Yagize ati “Biriya n’ibitego by’umunyezamu mwese mwabirebaga.Nta n’umwe narenganya uretse umunyezamu ku giti cye ariko ndatekereza ko tugomba kubireba kuko ntabwo umuntu yakora amakosa nk’ariya kabiri kikurikiranya ngo umureke.Ugomba kureba nib anta mpamvu zibyihishe inyuma.

Ni nako byagenze kuri Mukura VS ariko kuri iyi nshuro biranasekeje.Ibi agomba kubyishyura kuko tubiretse kwaba ari ukorora abantu.Tugomba kumuhana,agomba guhanwa byanze bikunze kuko niyo washyiramo umuntu utarigeze arinda izamu ntiyakora ibintu nka biriya.”

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 04 Ugushyingo 2019,KNC yatangarije TV1 ko bafashe icyemezo cyo kuba bahagaritse uyu munyezamu mu ikipe hanarebwa niba yarariye ruswa akirukanwa burundu.

Yagize ati "Twavuye i Rusizi abafana ba Espoir FC bamuririmba ngo "umwana wacu twirereye".Nkatwe nk’ikipe tuba tugomba kumva abafana.Batubwira bati muramurekeramo hariya twebwe tuzafata icyemezo mu biganza byacu,ntidushobora kuzajya dupakira ama coasters tugiye gukina akadukorera ibi.Bamushinja ibyabereye i Butare n’ibi.

Mu rwego rwo kumurinda abafana hato batazamuhemukira,twabaye tumuhagaritse ariko tugomba kureba niba nta gutega kwabaye muri uyu mukino.Kubera uburakari bw’abafana ntitwamurekera mu kibuga.Twafashe iki cyemezo kugira ngo turinde ubuzima bw’uyu muzamu."


KNC ngo ntashobora kwihanganira imyitwarire y’umunyezamu we wa Kabiri Isingizwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa