skol
fortebet

KNC yashimagije bikomeye Iradukunda Jean Bertrand yaguze amugereranya na Jimmy Gatete na Meme Tchite

Yanditswe: Wednesday 20, May 2020

Sponsored Ad

Umushoramari Kakoza Nkuriza Charles (KNC) akaba n’umuyobozi wa Gasogi United yashimagije Iradukunda Bertrand yasinyishije kuri uyu wa Kabiri amukuye muri Mukura VS aho yageze ubwo amugereranya n’abakinnyi bakomeye bakoze ibikorwa mu Rwanda nka Jimmy Gatete cyangwa Tambwe Diouf.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Gicurasi nibwo amafoto yacicikanye hirya no hino uyu Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC) asinyisha Iradukunda Bertrand ndetse anafite umwambaro w’iyi kipe.

Mu kiganiro KNC yahaye Rwanda Magazine yavuze ko Iradukunda ari umukinnyi w’igitangaza ndetse ngo kuri we amugereranya na Jimmy Gatete cyangwa Meme Tchite na Tambwe Patio Diouf.

Yagize ati “ Guhitamo Bertand bifite impamvu. Ni umwe mu bakinnyi bifujwe n’umutoza mu kubaka ubusatirizi ari nacyo kibazo twari dufite gikomeye. Niwe wa mbere mu banyarwanda mu bamaze gutsinda ibitego byinshi kuko yari amaze gutsinda 12 kandi niyo Shampiyona isozwa yari kubirenzaho.

Ni umukinnyi uwo ariwe wese yakwifuza kuba yagura...uwifuza kubaka ubusatirizi bukomeye kandi ni umukinnyi ukiri muto.... umukinnyi ufite ubwenge, imbaraga,ushobora kugutsinda aho ariho hose ni Bertarand mu bakinnyi b’abanyarwanda bahari. Kandi urareba ugasanga ari umukinnyi ukora kandi ufite ikinyabupfura...Bertrand tukaba twamugereranya n’abakinnyi nka ba Jimmy Gatete, Tambwe Diouf, Karurika Dieudonne , cyangwa Meme Tchite, ni umukinnyi mwiza cyane."

Iradukunda niwe mukinnyi wa mbere Gasogi United nyuma y’igihe yari imaze yongerera amasezerano abakinnyi bayo barimo myugariro Kwizera Aimable na Herron Berrian ukina hagati.

Byavuzwe ko Iradukunda Jean Bertand w’imyaka 24, yifuzwaga n’amakipe y’ibigugu arimo AS Kigali,Rayon Sports na Police FC.

Uyu mukinnyi ukina asatira,yari maze imyaka ibiri akinira Mukura Victory Sports nyuma yo kuyigeramo muri Nzeri 2018.

Mu 2012 nibwo Iradukunda yerekeje mu Isonga FC, ajya muri APR FC muri Kamena 2014 ubwo iyi Kipe ya Gisirikare yatozwaga na Mashami Vincent.

Mu 2016, Iradukunda Bertrand yagiye muri Bugesera FC ku masezerano y’umwaka umwe mbere yo kwerekeza muri Police FC yakiniye umwaka umwe, abona kujya muri Mukura Victory Sports.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa