skol
fortebet

KNC yatangaje ibanga rikomeye umutoza Maso yamenye ku mukino wa Rayon Sports bigatuma amwirukana

Yanditswe: Wednesday 22, Jan 2020

Sponsored Ad

Umushoramari akaba na nyiri ikipe ya Gasogi United yatangaje ko yafashe umwanzuro wo kwirukana umutoza we wungirije Nshimiyimana Maurice bita Maso, kubera ubunyamwuga buke bwo kumena amabanga y’ikipe.

Sponsored Ad

Mbere y’umukino Gasogi yatsinzwe na Rayon Sports igitego 1-0, umutoza Maso ariwe wazanye igitekerezo ko mu banyezamu bazana umukinnyi usanzwe aho gukinisha umunyezamu wa 3 witwa Patrick wari wirukanwe kubera umusaruro mubi.

KNC yavuze ko mbere y’uyu mukino bari bafite ikibazo cy’abanyezamu,hanyuma bafata umwanzuro wo kuba bagaruye umunyezamu Patrick gusa uyu Maso yababwiye ko bidakwiriye ahubwo bazana umukinnyi bakajijisha Rayon Sports.

KNC yagize ati “ Icyo gihe naravuze nti uyu mwana ntitwamugumishamo kugeza igihe Kwizera Olivier azabonera Licence ? Umutoza Maso ati reka reka, aho kugira ngo hajyemo uyu munyezamu, mu izamu ahubwo twashyiramo Mackenzie kuko azi gukinisha amaguru…

Niba risk muyifashe, ibizakurikiraho nyuma yaho ntimuzabimbaze ariko ndubaha igitekerezo cyanyu ...igitekerezo yazanye , twagisanze mu kinyamakuru Igihe."

KNC yavuze ko akazi ke ari ukurinda abakinnyi by’umwihariko abakiri bato ariyo mpamvu yatunguwe no kumenya ko uyu Maso yazanye igitekerezo yarangiza akagikwirakwiza mu binyamakuru ibintu byashoboraga kuviramo umunyezamu Gael wari wenyine kuvunwa n’abakinnyi ba Rayon Sports kugira ngo batsinde cyane ko ariwe munyezamu wenyine wari uhari.

Ati " Mwarabibonye bari bafite amakuru kuko benshi barambwiraga bati turabatsinda byinshi. Bati reka Gaël akonyoke urebe. Ku buryo n’abafana bavugaga ngo mumuvune. Mbere y’umukino hari n’aho abantu bamwandikiye messages bamubwira ngo turakuvuna , turabizi ko uri wenyine….icyo kintu ni ikosa rikomeye.”

KNC yavuze ko yatunguwe no kumva Maso ajya mu binyamakuru agatangaza ko yasezeye ku kazi kubera impamvu zirimo kudahembwa.

Yagize ati “Ntakintu mfa na Maso, ni umutoza mwiza ariko ibanga ry’akazi ntakirimo. Nicyo kintu twapfuye, ntakindi. Nta ruswa Maso yariye nta nikindi twapfuye.

Twapfuye kutagira ibanga ry’akazi kandi ngira ngo n’undi uwo ariwe wese ntabwo wamushimira ibyo bintu. "

Maso wabaye umutoza wungirije mu makipe nka Rayon Sports, Police FC na Bugesera FC,yandikiwe ibaruwa imuhagarika ku kazi kuwa 7 Mutarama 2020 ariko nyuma aza kwirukanwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa