Kigali

KNC yatangiye guhigura ibyo yari yahigiye abafana ba Gasogi United

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 20 January 2020 Yasuwe: 4236

Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles ’KNC’ yatangiye guhigura ibyo yari yahigiye abafana b’iyi kipe ayobora ubwo yatsindaga AS Muhanga 2-0.



KNC ni we muntu usa n’uwashyuhije shampiyona yo mu Rwanda ahanini ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’amagambo yuzuyemo kwitaka cyane yatangaje avuga ko amakipe yose akina icyiciro cya mbere agowe bitewe n’uko Gasogi United yari izamutse mu cyiciro cya mbere bityo ko nta kipe izapfa kubakuraho amanota atatu mu buryo bworoshye.

KNC ibyo yatangazaga bisa n’ibyabaye ishuri ryiza ku bandi bafite amakipe mu cyiciro cya mbere kuko magingo aya imikino ijya kuba habanje kuvugwa amagambo atandukanye ndetse bikanakurura abafana benshi kuri stade dore ko nta Televiziyo icyerekana shampiyona y’u Rwanda nyuma y’uko AZAM TV yo muri Tanzaniya ivanyemo akarenge.

Niko byagenze koko, Gasogi United yagaragaje ko ije mu cyiciro cya mbere izi ibyo irimo kuko amakipe yaikuyeho amanota atatu ari mbarwa bitewe n’uko imikino myinshi bayinganyije.

Gasogi United imaze gutsinda imikino 5, inganya imikino 7 mu gihe imaze gutsindwa imikino 6 muri shampiyona. Iri ku mwanya wa 8 n’amanota 22 mu gihe Heroes zazamukanye ari iya nyuma n’amanota 12.

Gasogi United imaze no kwishakira abafana batari bake ntiyagize intangiriro nziza z’imikino yo kwishyura ya shampiyona, aho mu mikino itatu yose imaze gukina yatsinzwemo ibiri, Rayon Sports yayitsinze igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 16, yongera gusubirwa na Marines iyitsindira i Rubavu 2-0.

Nyuma y’uku gutsindwa KNC yiseguye ku bakunzi b’iyi kipe bitewe n’uyu musaruro ikipe ye yari iri gutanga.

Yagize ati“Mbere na mbere ndashaka gusaba imbabazi abafana bacu, abakunzi bacu ndetse na buri mukunzi w’umupira w’amaguru kuko byagaragaye ko Gasogi United ari ikipe ya buri wese, iyo yatsinzwe buri wese agira icyo avuga ariko ndabizeza ko bigiye guhinduka nta rundi rwitwazo.”

Yakomeje avuga ko guhera ku mukino w’umunsi wa 18 nta rundi rwitwazo kuko abakinnyi bose bazaba bahari, ari abatarakinnye imikino itambutse ndetse n’abo baguze batari bemerewe gukina.

Abakinnyi, abatoza n’ubuyobozi bwa Gasogi United bwatangiye gukora ibyo bemereye abafana bayo bazwi ku izina ry’Urubambyingwe batsinda AS Muhanga iyitsinda ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona umwaka w’imikino wa 2019-2020.

Ni umukino wabereye kuri Stade ya Kigali Nyamirambo tariki ya 19 Mutarama 2020 saa 15:00.

Nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports ndetse na Marines FC mu mikino iheruka, ikipe ya Gasogi United yagiye kwakira AS Muhanga imeze nk’intare yakomeretse, ibi nibyo byaje gutuma AS Muhanga igorwa n’umukino.

Ku munota wa 3 gusa w’umukino, Gasogi United yari imaze kubona igitego gitsinzwe na rutahizamu wavuye muri AS Kigali, Nshimiyimana Ibrahim ndetse ku munota wa 90 Manace Mutatu ashyimangira insinzi ubwo yashyirgamo igitego cya 2 maze umukino urangira ari 2-0.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

TdRWANDA 2020: Mulu Kinfe Hailemicheal yegukanye agace ka kabiri abuza...

Kuri uyu wa Mbere taliki ya 24 Gashyantare 2020, hakinwe agace ka kabiri...
24 February 2020 Yasuwe: 2292 0

Arsene Wenger yatangaje ikintu gikomeye akundira Frank Lampard utararamba...

Umutoza Arsene Wenger wamamaye kubera ibigwi yagize mu ikipe ya Arsenal mu...
24 February 2020 Yasuwe: 2243 0

Ubutaliyani bwashyize amananiza ku bakinnyi ba FC Barcelona

Kuri uyu wa Mbere nibwo ikipe ya FC Barcelona irerekeza mu mujyi wa Napoli...
24 February 2020 Yasuwe: 2539 0

Akayabo Cristiano Ronaldo aha umukunzi we buri kwezi ngo yinezeze...

Rutahizamu wa Juventus, Cristiano Ronaldo,yongeye kuvugwa cyane mu...
24 February 2020 Yasuwe: 4382 0

Rayon Sports yavugutiye umuti ikibazo cya SKOL mu nama ya komite...

Kuri iki Cyumweru tariki 23 Gashyantare 2020,ubuyoboi bw’ikipe ya Rayon...
23 February 2020 Yasuwe: 8039 1

Fedorov yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2020 ahita afata umwenda...

Umunya Kazakhstan w’imyaka 20, Yevgeniy Fedorov ukinira ikipe ya Vino...
23 February 2020 Yasuwe: 2339 0